AmakuruMumahangaPolitiki

Umwe mu bacanshuro ba Wagner yatawe muri yombi

Uwahoze mu bacancuro ba Wagner uherutse gusaba ubuhungiro mu gihugu cya Norvege yatawe muri yombi.

Uyu musore witwa Andrey Medvedev afunzwe hakurikijwe amategeko agenga abimukira nkuko umuvugizi wa Polisi w’iki gihugu John Andreas Johansen yabitangarije BBC dukesha iyi nkuru.

Nyuma yo kurenga umupaka akinjira muri Norvege avuye mu Burusiya, Medvedev abaye umurwanyi wa mbere wa Wagner utorotse uyu mutwe agahungira mu mahanga.

Ubusanzwe bizwi ko uyu mutwe ufitanye ubushuti bukomeye na Perezida Putin cyane ko unagira uruhare mu bikorwa byinshi bya gisirikare mu Burusiya.

Abategetsi bo mu bwongereza ngo bo basanga aba bacanshuro ba Wagner bagize nibura 10% by’ingabo z’Uburusiya ziri mu ntambara mu gihugu cya Ukraine.

Umunyamategeko wa Medvedev yavuze ko uyu musore w’imyaka 26 yatawe muri yombi nyuma y’uko Polisi isanze atagomba gukomeza kuko ngo hari ibyo agomba kubanza gukurikiranwaho.

Risnes ati” turacyashaka umuti w’iki kibazo. Ubundi mbere y’uko agera hano yari acumbikiwe mu nzu itekanye.”

Ihagarikwa rya Medvedev ngo ryaba risobanura ko agiye gucungwa cyane nkuko umunyamategeko we yabisobanuye, kandi akemera ko yari umucanshuro Koko ndetse akaba yari komanda.

Medvedev avuga ko kimwe mu byatumye ahunga, ari ibyaha yiboneye by’intambara ndetse no kuba utorotse umutwe wa Wagner agirirwa nabi, ndetse ko yiteguye gutanga ibirego birega bamwe mu bayobozi buwo mutwe.

Nyuma yo kugirana ikiganiro kirambuye na Polisi yo muri Norvege, bimwe mu binyamakuru byanditse ko uyu musore ukiri muto agiye kwirukanwa burundu muri iki gihugu kandi ko afite ubwoba bwo kugirirwa nabi naramuka asubiye mu Burusiya, gusa byaje kunyomozwa n’umunyamategeko we, avuga ko ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Uwatangije umuryango Gulagu.net uharanira uburenganzira bwa muntu mu Burusiya, Vladimir Osechkin, yavuze ko uyu musore yatorotse nyuma yo kumenya ko agiye kongererwa amasezerano muri uyu mutwe agahabwa aya burundu kuko ayo yari afite yaganaga ku musozo, ngo ariko Medvedev ahitamo guhunga kuko azi byinshi ku bikorwa by’iterabwoba bikorwa n’uyu mutwe.

Osechkin yanditse kuri Facebook ati ” ntitwagira umwere Medvedev kuko yakoze byinshi bibi mu buzima bwe, gusa ikigaragara ni uko yahindutse kandi akaba afite ishyaka ryo gukorana n’ubuyobozi bwa Norvege ndetse n’amahanga mu kumenya byinshi kuri Wagner n’uwawushinze.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button