IbigezwehoImyidagaduroUtuntu nutundi

Uncle Austin ntakiri umunyamakuru wa Power Fm

Umunyamakuru Uncle Austin wamenyekanye kuri radio Kiss FM Nyuma bikamenyekana ko yashinze radio ye yitwa Power Fm, kuri ubu ntakiyibarizwaho kuko ngo hari ibyo atumvikanyeho na bagenzi be, nkuko ikinyamakuru Igihe.com dukesha iyi nkuru cyabyanditse.

Amakuru yizewe ahari avuga ko Uncle Austin yafashe icyemezo cyo gutandukana na Power FM ndetse ibiganiro bigeze kure hashakwa uburyo yasubizwa imigabane ye.

Ni icyemezo bivugwa ko yaba we ndetse n’ubuyobozi bwa Power FM bahisemo kugira ibanga.

Mu minsi ishize nibwo Uncle Austin yavuze ko afashe ikiruhuko atazongera kumvikana kuri mikoro za radiyo, iki gihe bikaba bitaravuzweho rumwe kuko we yahamyaga ko abitewe n’umunaniro ndetse n’ibibazo bye bwite yari amazemo igihe.

Icyakora amakuru ava imbere muri Power FM avuga ko uyu mugabo ubwo yatangazaga ko afashe akaruhuko, ibibazo byari byamaze gufata indi ntera hagati ye n’abari abafatanyabikorwa be.

Bivugwa ko kudahuza ku ngingo z’imikoranire biri mu bikomeye byatumye Uncle Austin ahagarika kumvikana kuri micro za Power FM, agafata ikiruhuko mu gihe yari ategereje ko ikibazo gikemuka cyangwa agasubizwa imigabane ye akavanamo ake karenge.

Uncle Austin yavuze ko ntacyo afite cyo gutangaza ku makuru y’ubucuruzi burimo undi muntu.

Ati “Ntacyo nabivugaho kuko si njye gusa akakanya waba wivuze, sindi buvuge ngo nagiye cyangwa ndahari kuko nibyo ushaka. Mu ijambo rimwe kuri iyi nshuro nyemerera simvuge.”

Uncle Austin yerekeje kuri Power FM muri Gashyantare uyu mwaka nyuma yo gusezera kuri Kiss FM yari amazeho imyaka umunani.

Uncle Austin yatandukanye na Power Fm

Source: Igihe.com

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button