ImyidagaduroUtuntu nutundi

Undi munyamakuru yakoze ubukwe bw’agatangaza(Amafoto)

Umunyamakuru Samson Kabera uzwi nka Sam Kabera mu itangazamakuru, yakoze ubukwe bw’akataraboneka bwanyuze amaso y’abatari bake.

Uyu musore usanzwe akorera Goodrich Tv, ku wa 10 Ukuboza 2022 nibwo yafashe umwanzuro wo kubana akaramata na Abumucyo Sandrine usanzwe ari umukozi w’intara y’iburasirazuba mu bijyanye n’ikoranabuhanga(IT).

Ubu bukwe Kandi bwaranzwe n’udukoryo twinshi, Aho bamwe mu banyamakuru bagenzi ba Sam bakoze igisa n’amakuru muri ubu bukwe, ibintu byanejeje imbaga y’abari babwitabiriye baje gushyigikira aba bombi.

Mu gihe cyo gusaba no gukwa Sandrine, Sam yari afite akanyamuneza

Usibye udukoryo twakozwe n’abanyamakuru, imbyino zidasanzwe ni kimwe mu byaranze ubu bukwe.

Mu kanyamumeza Kenshi Sam Kabera yagaragaje ibyishimo afite ati ” ndanezerewe cyane kuko kuva uyu munsi Sandra abaye uwanjye, ubu ndumva nuzuye. Narimaze igihe ndi gushaka urubavu rwanjye ariko finally ndamubonye. Sandrine ndamukunda cyane.”

Sandra ubusanzwe ukomoka mu ntara y’Iburengerazuba mu karere ka Rusizi aganira na umusemburo.com yavuze ko”Umugabo wanjye ndamukunda, Kandi ndashima Imana ko itugejeje kuri uyu munsi w’ibirori aho Inshuti n’imiryango bateranye bakaza kudufasha gutera iyi ntambwe nshya y’ubuzima bwacu”.

Ubukwe bwa Sam na Sandra, bwari bwitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abakorana n’abakoranye na Sam na Sandrine, abianye nabo bombi, ababyeyi, inshuti n’abavandimwe bukaba bwarabereye mukarere ka Kamonyi ahazwi nko ku Ruyenzi.

Sam na Sandrine bari banezerewe

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button