AmakuruImyidagaduro

Urubanza rwa Prince Kid ruzakomereza mu rukiko rukuru

 

Biteganijwe ko mu bihe biri imbere, urukiko rukuru ruzaburanisha bushya urubanza Ubushinjacyaha buregamo Ishimwe Dieudonne ‘Prince Kid’ wahoze ayobora amarushanwa ya Miss Rwanda, ushinjwa guhohotera bamwe mu bakobwa bayahatanyemo.

 

Benshi batekereje ko iby’ikirego cy’ubushinjacyaha birangiye ku ya 2 Ukuboza 2022, ubwo Urukiko rukuru rwa Nyarugenge rwanzuraga ko Prince Kid ari umwere ndetse agahita afungurwa by’agateganyo, ariko si ko biri kuko Ubushinjacyaha bwajuririye umwanzuro.

Prince Kid yatawe muri yombi bwa mbere muri Mata 2022, abanza guca imbere y’ubugenzacyaha, nyuma yitaba inkiko aburana ku byaha ashinjwa byo Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, Guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina no Gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.

Yafunzwe by’agateganyo kuva muri Mata 2022, aburana afunze mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro no mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, kugeza afunguwe by’agateganyo kuwa 2 Ukuboza 2022, ubwo hanzurwaga ko ari umwere.

 

Prince Kid yamaze amezi asaga 7 muri Gereza

Amakuru yizewe agera ku InyaRwanda aremeza ko Ubushinjacyaha bwamaze kujuririra icyemezo mu rukiko rukuru, bukaba butegereje guhabwa itariki nshya bugomba gusubukuriraho urubanza buzakomeza kuburanamo na Ishimwe Dieudonne ‘Prince Kid’ n’abunganizi be.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button