Ubuzima

Uruganda rw’imiti rugiye kubakwa mu Rwanda rwitezweho byinshi

Ubuyobozi bwa BioNTech butangaza ko uretse inkingo za Covid-19 zizajya zitunganyirizwa mu Rwanda, runafite ikoranabuhanga ryo gukora izindi zitandukanye ndetse ubwo inkingo za Malaria zizaba zibonetse, nazo ziri mu zizajya zikorerwa mu Rwanda.

Uruganda rwo mu Rwanda ruzubakwa mu cyanya cyahariwe inganda cya Masoro mu Karere ka Gasabo, ahazwi nka Special Economic Zone.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko kugira ngo iyi ntambwe igerweho byose bikomoka ku miyoborere myiza n’ubufatanye hagati y’ibihugu nk’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa barwo.

Ati “Ikindi ni ubuyobozi butekereza uburyo dushobora […] nk’igihugu kiri ku mugabane ukoresha 99% by’inkingo zitumizwa hanze kandi umutwaro cyangwa ingaruka z’ibyorezo zikaba zibasira cyane uyu mugabane. Kuzana ibisubizo ku hari ibibazo, ni ibintu by’agaciro.”

Ni uruganda rwagenewe ubutaka bungana na metero kare 30.000, mu buryo bw’ibanze rukazaba rugizwe n’inyubako ebyiri zigizwe n’izi kontineri nini.

Imwe izakorerwamo Messenger RNA (mRNA) yifashishwa mu gukora inkingo n’imiti. Iha umubiri amakuru ukeneye, ugakora protein iwufasha kubaka ubwirinzi ku ndwara cyangwa virus runaka.

Itandukanye n’uburyo busanzwe bwifashisha virus idashobora gutera uburwayi mu gukora inkingo n’imiti, mu kurwanya indwara iterwa na virus ijya gusa na ya yindi yakoreshejwe mu rukingo.

Muri za BioNTainers ebyiri, indi yo izaba ikorerwamo imiti cyangwa inkingo byagenwe. Ibikoresho by’ibanze byose bizoherezwa mu Rwanda na BioNTech.

BioNTech ivuga ko BioNTainers zizaba zubatswe na kontineri 12, buri imwe ifite ibipimo bisanzwe (2.6m x 2.4m x 12m).

Ni umushinga ukomeye witezweho guhindura uburyo Afurika itega amaso ibihugu by’amahanga kuri 99% by’inkingo ikenenera, kuko ubu ishobora kwikorera 1% gusa.

Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) wifuza ko nibura kugeza mu 2040, wazaba wikorera 60% by’inkingo ibihugu byayo bikenera.

Bikaba biteganyijwe ko nibura uru ruganda rugiye kubakwa mu Rwanda, ruzafasha mu kongera umubare w’abahanga mu bya siyansi n’ubushakashatsi bakaba bagera ku 10% bavuye ku kigero cya 2% by’abo Afurika ifite ugerereranyije n’abari mu isi bose.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button