AmakuruMumahanga

USA: Abanyeshuri bari mumyigaragambyo, bamagana ibikorwa bya Israel

Abanyeshuri bari mu myigaragambyo muri Kaminuza zitandukanye muri leta zunze ubumwe za Amerika, bavuga ko badateze kuyihagarika mugihe ibyo basaba bitaremerwa.

Aba banyeshuri bashyigikiye Palestine, basaba ko intambara hagati ya Israel na Hamasi yahagarara, ndetse na za Kaminuza zigahagarika gutera inkunga ibigo bifitanye imukoranire n’igisirikare cya Israel, bakanasaba leta zunze ubumwe za Amerika guhagarika inkunga iyo ariyo yose yahaga Israel.

Iyi myigaragambyo y’aba banyeshuri yasembuwe n’abantu 100 bafashwe bari mu myigaragambyo mu mujyi wa New York. Iyi myigaragambyo yahise inakomereza mu zindi Kaminuza zirimo iya Southern California yahise inafungwa ndetse abagera kuri 200 batabwa muri yombi, Kaminuza ya Washington iri St Louis ifatwamo 80, muri bo hakabamo n’umukandida w’ishyaka riharanira kurengera ibidukikije, Green Party.

Iyi myigaragambyo y’aba banyeshuri ikomeje gufata indi ntera kuko yatangiye mu cyumweru gishize, kuri ubu ngo bakaba badateze kuyihagarika mugihe cya vuba, ibyo basaba nibidashyirwa mu bikorwa, ibikomeje guteza ihangana rikomeye hagati yabo na Polisi.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button