IbigezwehoUtuntu nutundi

USA: Yafatanywe imbunda yari yahishe munda y’inkoko

Ibintu bisa n’ibyatangaje benshi, umugabo yafatanywe imbunda yari yahishe mu nda y’inkoko. iyo nkoko uyireba wagira ngo ni inkoko isanzwe, gusa nyuma yo kuyibaga ubwo uyu mugabo yashaka kwinjira mu ndege.

Inzego zishinzwe umutekano ku kibuga cy’Indege cya Fort Lauderdale-Hollywood muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zataye muri yombi umugabo wafashwe ashaka kwinjira mu ndege imbunda mu nkoko ibaze.

Mu itangazo Urwego rushinzwe umutekano mu bijyanye n’ubwikorezi, TSA, rwashyize kuri Twitter rwavuze ko uyu mugabo yafashwe mbere y’uko yinjira mu ndege. Yafashwe nyuma yo gusaka imizigo ye yari irimo n’inkoko ibaze ariko mu nda yayo bakaza gusangamo n’imbunda yari yabanje kuzingira mu ishashi.

Gutunga imbunda ku basivile muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bisanzwe byemewe gusa bigira amategeko abigenga by’umwihariko iyo bigeze ku kuzijyana mu ndege arimo ko zitagomba kuba zirimo amasasu cyangwa nyirazo azifite mu gice kigendamo abagenzi.

Yafatanywe imbunda yayihishe mu nda y’inkoko

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button