Amakuru

” Uwa mbere Yatawe muri yombi” RIB yinjiye mu kibazo cy’umwana uherutse kwitaba Imana

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye iperereza Ku rupfu rw’umwana w’imyaka 12 wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye Ku kigo cya Ecole Des Science de Musanze witabye Imana mu minsi ishize aho yapfiriye mu ivuriro rito ry’ikigo, aho bivugwa ko yabanje kwimwa uruhushya  rwo gutaha ngo ajye kwivuriza hanze y’ikigo, umwe mu bakozi b’ikigo batawe muri yombi.

Amakuru dukesha RADIOTV10 avuga ko uyu mwana yitabye Imana kuwa gatandatu w’icyumweru dusoje nyuma y’ibyumweru bikabakaba bibiri arwaye ndetse ko yari yarasabye uruhushya ubuyobozi bw’ishuri ngo ajye kwivuriza mu rugo, ariko bukamubera ibamba.

Uwahaye amakuru RADIOTV10 dukesha iyi nkuru yavuze ko aho kugira ngo ubuyobozi bw’iri shuri buhe uruhushya uyu mwana w’umukobwa, ahubwo bwamubwiye ko agomba kurwarira mu ivuriro rito (Infirmerie) ryaryo, akitabwaho n’abaganga b’ishuri.

Nanone kandi ngo urupfu rw’uyu munyeshuri rwamenyekanye nyuma y’amasaha atatu nyuma yo gushiramo umwuka.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha  rwavuze ko rwatangiye iperereza kuri uru rupfu.

 

Bubinyujije kuri Twitter Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, na bwo bwagaragaje ko bwababajwe n’urupfu rw’uyu mwana ndetse bunihanganisha umuryango wa nyakwigendera.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button