Amakuru

Vinicius Junior yakozwe Ku mutima n’ibyo yakorewe n’ikipe ye

Abafana, abakinnyi n’abayobozi ba Real Madrid bifatanyije na Vinicius Junior nyuma y’ibyamukoreweho mu cyumweruu gushize. Ibi byakozwe mu mukino Real Madrid yaraye itsindiyemo Rayo Vallecano ibitego 2-1 kuri Santiago Bernabeu muri shampiyona ya Espagne yamaze kwegukanwa na FC Barcelona.

Mbere y’uko uyu mukino utangira, abakinnyi bose ba Real Madrid basohotse mu rwambariro bambaye imipira y’iyi kipe ariko yose iriho nimero 20 ndetse n’izina rya Vinicius.

Ibi ni mu rwego rwo kwifatanya n’uyu mukinnyi uherutse kuzira ko ari umwirabura akorerwa irondaruhu ku mukino bakinagamo na Valencia muri shampiyona.

Uyu mukino ntabwo Vinicius Junior yigeze awukina bitewe n’akabazo k’imvune yari afite ariko nawe yari ari muri sitade. Bigeze ku munota wa 20, abafana ba Real Madrid nabo berekanye urukundo rudasanzwe barahaguruka baririmba Vinicius Junior nawe aho yari yicaye muri VIP arabasuhuza.

Ku bitego byatsinzwe muri uwo mukino Kandi, uwagitsindaga yahitaga yereka Vinicius ko barikumwe. Usibye ibyo kandi abakinnyi ba Real Madrid bifotoje bafite igipapuro kinini cyanditseho ko ivanguraruhu rigomba kuva mu mupira w’amaguru wabo.

Nyuma y’umukino, Vinicius Junior wari wasazwe n’amarangamutima menshi, yagiye ku mbugankoranyambaga ashimira abafana ndetse n’abakinnyi kubyo bamukoreye.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button