AmakuruImyidagaduro

Wema Sepetu yeruye ko abona urupfu rumusatira

Umukinnyi wa Filime akaba n’umunyamideli ubifatanya n’ubushabitsi Wema Sepetu ukomoka mu Gihugu cya Tanzaniya yatangaje ko afite uburwayi bumuzonze bujya bunutera kwiheba aho abona umunwa w’urupfu umusatira.

Ibi Wema Sepetu yabitangaje nyima y’iminsi avuga ko afite uburwayi butamworoheye bumutera uburibwe bukomeye bigatuma ahumeka nabi ibintu bimutera kwiheba akumva urupfu ruri kumurembuza.

Iki kizungerezi cyatangaje ko gifite ikibazo cyo guhumeka aho arwana n’umusonga umutera uburibwe bukomeye byatumye yegura intwaro y’isengesho nk’uko yabitangarije ikinyamakuru Global Publishers.

Sepetu yagize ati: ” Natekereje ko ari iherezo ryanjye mpitamo gusangiza amafoto kuri instagram kugira ngo mu gihe hari amakuru mabi abantu bamenye ko ndimo kubabara cyane.New bashobora gutekereza ko ari urwenya ariko nkurikije uko niyumva nabonye urupfu rwanjye,guhumeka birangora ndi mu mubabaro mwinshi ” Sepetu

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button