Amakuru

Yafatiwe mu cyuho atangira ruswa mu ruhame

Umwalimu wigisha amategeko y’umughanda yatawe muri yombi akurikiranyweho gutanga ruswa kugira ngo abo yigishije batsinde ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Ni ruswa yatanzwe ubwo bari bageze aho ikizamini gikorerwa, maze uyu mwarimu yegera umwe mu ba Polisi, amusaba kumufashiriza abantu babiri batazi gukoresha mudasobwa, bakaza gutsinda ikizamini. Amaze kuvuga ibyo yahise akura ibihumbi 100 frw mu mufuka ashaka kuyaha uwo mupolisi ariko ntibyamuhira ahita atabwa muri yombi.

Ibi byabereye mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango ku wa 12 Mutarama 2023
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye yavuze ko uriya mwarimu yafatiwe mu cyuho aha uwo mupolisi amafaranga.

SP Emmanuel Habiyaremye yunzemo ati: “Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane nibwo uwitwa Hategekimana yageze ahakorerwa ikizamini, maze abwira umupolisi wari uhari ko hari serivisi ashaka ko amufashamo. Yamubwiye ko afite abantu babiri baje gukora ikizamini ariko batazi imashini, amusaba ko yabimufashamo bagatsinda.Uwo mugabo yahise akora mu mufuka akuramo Frw 100,000 ayahereza uwo mupolisi. Akimara kuyamuha, uwo mupolisi yahise abibwira umuyobozi we undi ahita atabwa muri yombi.”

Abagabo bavugwaho kwakirwa serivisi itemewe, bavuga ko uwabatangiye ariya mafaranga ariko ntibimuhire asanzwe ari umwarimu w’amategeko y’umuhanda.

Ikindi ni uko ari we wabandikishije kugira ngo babone nimero yo kuzakoreraho ikizamini (Code).
Babwiye Polisi ko yari yabijeje ko azabafasha kugira ngo babashe gutsinda ikizamini ariko ko buri wese yagombaga kumuha Frw 250,000 bamaze kubona ko batsinze.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Emmanuel Habiyaremye yagiriye abantu inama yo kwiga neza amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga bakirinda gushaka gutanga ruswa kuko bibagiraho ingaruka.
Izo ngaruka zirimo ko iyo bafashwe babura ayo mafaranga bari batanzeho ruswa, bagafungwa.
Abafashwe bose bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Byimana kugira ngo bakorerwe dosiye.
Polisi.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button