Amakuru

Yolo The Queen yahaye gasopo abarimo abanyamakuru

Kirenga Phionah uzwi nka Yolo The Queen yarakariye bikomeye abakomeje kumwirukaho mu ruhame bashaka kumufotora, nyuma y’uko hari benshi bemeza ko atabaho kubera ko adakunda kugaragara Kandi ari icyamamare.

Yolo The Queen bivugwa ko atuye mu karere ka Rwamagana mu ntara y’iburengerazuba yagize umujinya ubwo hari abamukurikiraga by’umwihariko abanyamakuru bifuza kumufotora.

Abinyujije kuri Instagram ye, Yolo The Queen yavuze ko hari byinshi byagakwiye gushishikaza abanyamakuru aho kwirirwa bamwirukaho bashaka kumufotora.

Yagize ati “Sosiyete yacu ifite ibibazo byinshi bikeneye amajwi yanyu, mu minsi ishize umwuzure wangije ibikoresho by’imiryango myinshi ku buryo dufite abana batari babasha kujya mu ishuri, ibi ni byo mwakabaye muvugaho.”

Ibi Kandi bije nyuma y’ibyo Harmonize yatangaje kuri uyu mukobwa, ubwo yagaragazaga ko amukunda gusa benshi bakamuha ibitekerezo bamubwira ko atabaho.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button