AmakuruIbigezweho

Zabyaye amahari ! M Irene yatandukanye na Dorcas&Vestine yinjije mu muziki

Vestina na Dorcas bari bamaze igihe gisaga umwaka urenga bari M.IRENE ENTERTAINMENT ya Irene Murindahabi bavuyemo ku mpamvu zitaratangazwa.

M IRENE yatandukanye na Vestine & Dorcas

Mu gitondo cyo kuri uyu Gatanu tariki ya 7 Nyakanga nibwo umubobozi wa M.IRENE ENTERTAINMENT yasohoye itangazo rivuga ko Ishimwe Vestine na Kamikazi Dorcas bamamaye ku mazina ya ‘Vestine na Dorcas’ batakiri mu muryango mugari MIE yafabashaga guhera kuri uyu munsi .

Dorcas na Vestine bamamaye mu ndirimbo yigaruriye imitima ya benshi yitwa ” Nahawe Ijambo” kuri ubu imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 3 ku rubuga rwa YouTube.

Aba bana baturuka mu Majyaruguru y’u Rwanda bari guhatanira igihembo cya “Rwanda Gospel Stars Live” gihurijwemo abahanzi 15 bari ku ruhembe rw’abafite igikundiro mu muziki uhimbaza Imana, bahataniye igihembo cya miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

Dorcas na Vestine bari mu bahanzikazi bashya bahanzwe amaso mu muziki uhimbaza Imana. Iri tsinda ry’abavandimwe ryamenyekanye mu ndirimbo “Nahawe ijambo’’. Aba bana basengera muri ADEPR ndetse baririmba by’umwihariko muri Korali Goshen y’i Musanze.

Amakuru agera kuri IRIS ni uko aba bombi imikoranire yabo yajemo kidobya nyuma yaho hajemo agatotsi mu migabanire y’amafaranga binjiza aturutse kuri Youtube hakaba hari n’ibindi bikorwa aba bana bitabira batabinyujije kuri M Irene ureberera inyungu zabo mu muziki.

Itangazo ryasohowe na Murindahabi Irene rivuga ko imikoranire yahagaze hagati ya bombi.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button