Utuntu nutundi

Zari Hassan wamenyekanye mu Rukundo na Diamond platnmuz yasezeranye n’undi musore

Zari Hassan umugore wamamaye ku mbunga nkoranyambaga yasezeranye n’umukunzi we Shakib Cham Lutaaya mu muhango wo mu idini ya Islam uzwi nka Nikkah.

Amashusho yashyizwe hanze agaragaraza Zari wahoze ari umugore wa Diamond Platnumz, yambikwa impeta na Shakim, bakikijwe n’abantu bake bari batumiwe.

Aya mashusho kandi agaragaza Zari n’umukunzi we bari gusangira bishimira isezerano bahanye n’ahandi bari kwifotoza hamwe n’inshuti.

Amakuru dukesha ikinyamakuru hose avuga ko uyu mugore wabana batanu(5) yasezeranye n’uyu musore amurusha imyaka irenga 10.

Ni ubwa gatatu uyu mugore ufite abana batanu ashatse umugabo nyuma Yvan Ssemwanga witabye Imana bafitanye abana batatu na Diamond Platnumz babyaranye abana babiri.

Hashize umwaka umwe urengaho Zari w’imyaka 43 atangiye kugaragaza amarangamutima afitiye uyu musore, dore ko yakunzee gusokana nawe Kenshi ndetse natinye kubisangiza abamukurikira Ku mbuga nkoranyambaga ze.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button