ImyidagaduroUtuntu nutundi

Zari n’umukunzi we mushya arusha imyaka 12, baritegura kubana akaramata

Zari Hassan wahoze ari umugore wa Diamond Platnumz, kuri ubu akaba ari gukundana n’umusore Arusha imyaka 12 yose, yatangaje ko ababyeyi b’uyu musore Shakib bahaye umugisha urukundo rwabo, ndetse bamusaba kuzabyarana n’uyu musore.

Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku kirori ategura kizaba tariki ya 22 Ukuboza cya All White Party, itangazamakuru ryaboneyeho rimubaza no ku mubano we na Shakib.

Ati “Yego nahuye n’ababyeyi be. Yantwaye mu muryango we n’inshuti ze kandi bose baranyemeye. Nzamubyarira ariko si ukubera igitutu cy’abantu.”

Shakib aheruka gutangaza ko barimo bateganya kuba bakora imihango yose y’ubukwe mu mwaka utaha wa 2022.

Uyu muherwekazi wibera muri Afurika y’Epfo, usanzwe ufite abana batanu amaze iminsi atigisa imbuga nkoranyambaga kubera umukunzi we mushya, Shakib Lutaaya arusha imyaka 12 yose.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button