Uburinganire

Abagore bari mu buyobozi basabwe guherekeza abakiri bato bifuza kujya mu myanya ifata ibyemezo

Bamwe mu bagore bari mu myanya y’ubuyobozi barasaba urubyiruko kudapfusha ubusa amahirwe babona kuko ngo ntawe uzashyirwa munshingano kuko ari umugore cyangwa umugabo, ahubwo ko bizagenwa n’ubushobozi afite kuri uwo mwanya.

Ibi ni ibyagarutsweho na bamwe mu bagore bitabiriye inama nyunguranabitekerezo, yateguwe n’inama y’igihugu y’abagore kubufatanye na minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, kuri uyu wa 07 Ukuboza 2023.

Senateri Mureshyankwano Marie Rose ni umwe mu bitabiriye iyi nama yagize ati ” urubyiruko ntirwumve ko ruzajya mu mwanya kuberako ari umugore cyangwa umukbwa, azajyamo kubera ko awufitiye ubushobozi kandi yapiganwe n’abandi barimo n’abagabo akabatsinda, ntabwo azahabwa umwanya kuko ari umugore cyangwa ari umugabo.”

Senateri Mureshyankwano Marie Rose 

Umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore Nyirajyambere Dancille, yavuze ko hagiye gushyirwa imbaraga mukuganiriza urubyiruko by’umwihariko abagore n’abakobwa bakerekwa amahirwe bafite.

Ati” dufite ubuyobozi bwiza buturangaje imbere, turashyigikiwe kandi nidushyira hamwe bizagenda neza. Urubyiruko rwacu rwifitiye icyizere kandi natwe turakirufitiye, usibye ibyo kandi bafite inshingano zitandukanye, bityo rero turashaka kubigisha no kubatoza kuzavamo abayobozi n’ababyeyi beza b’ahazaza.”

Yasabye kandi abagore bari mubuyobozi, guherekeza abakiri bato n’abifuza kujya mu myanya ifatirwamo ibyemezo, babatoza kugira ubuyobozi bugamije impindura nziza n’imiyoborere igamije guhindura ubuzima bw’abaturage bagana mu iterambere rirambye.

Umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore Nyirajyambere Dancille yavuze ko hagiye gushyirwa imbaraga mukuganiriza urubyiruko by’umwihariko abagore n’abakobwa

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yasabye aba bagore bari munzego z’ubuyobozi gushyigikira abakiri bato kandi bakabafasha kwitinyuka ndetse bakazamura umubare w’abagore bari munzego z’ibanze kuko ukiri hasi, ugereranyije n’abagabo bayorimo.

U Rwanda ubu ruza mu bihugu bya mbere ku Isi mu kugira umubare munini w’abagore bari mu myanya y’ubuyobozi, aho mu Nteko Ishinga amategeko abagore ari hafi 62%, mu gihe muri Guverinoma ari 50%.

Mu buyobozi bw’inama njyanama, abagore bari hejuru ya 40%, muri komite nyobozi bakaba bake mu gihe mu bayobozi b’uturere bashinzwe ubukungu ho ngo abagore ni 10% gusa.

Iyi nama yitabiriwe n’abagore bari mubuyobozi baturutse hirya no hino mugihugu

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button