Amakuru

Abarenga 55 bahitanywe n’ibiza byatewe n’imvura

Ubuyobozi bw’intara y’iburengerazuba bwemeje ko muri iki gitondo 55 bamaze kwitaba Imana kubera Imvura yaraye igwa igateza ibiza, inkangu n’imyuzure mu turere tugize iyo ntara.

Amakuru dukesha RBA avuga ko iyo mvura yaguye mw’ijoro  ryo kuri uyu wa kabiri tariki 2 Gicurasi 2023 igeza mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, niyo yateje ibiza mu turere tw’iyi Ntara ahibasiwe ni muri  Rubavu, Nyabihu, Ngororero, Karongi na Rutsiro.

Muri utwo turere imisozi yatengutse isenyera abaturage abandi irabahitana ndetse n’imigezi iruzura irenga inkombe amazi ahitana abandi.

Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba Habitegeko François, yihanganisha imiryango yabuze ababo avuga ko kuri ubu bakiri gukora ubutabazi kandi ko amakuru ahamye ataramenyekana kuko hakibarurwa ibyangijwe n’ibi biza.

Yagize ati” Kugeze ubu mu mibare mfite muri aka kanya hari abantu 55 byahitanye,  mbonereho no kwihanganisha imiryango yabuze ababo kandi turacyari kubarura ibyangiritse byose kuko na n’ubu iracyagwa.”

Umwuzure wageze mu nyubako z’abaturage

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button