Uburezi

Abarangije muri KSP Rwanda barishimira ubumenyi bahakuye

Kunshuro ya Karindwi abanyeshuri barangije amasomo muri KSP Rwanda, bongeye kugaragaza ubuhanga bakuye muri iki kigo ibizwi nka defense mundimi z’amahanga.

Kuri iyi nshuro abanyeshuri 20 nibo bagaragaje ko hari ibyo bakuye muri KSP Rwanda, aho buri umwe yanyuraga imbere y’akanama nkemura mpaka, akagaragaza ubuhanga n’ubumenyi atahanye bwiganjemo gukora itangazamakuru, gutunganya amashusho n’ibindi.

Umuyobozi w’ikigo KSP Rwanda Bwana Salleh Uwimana asaba ababyeyi gushyigikira abana babo, bakabashishikariza kwiga amasomo y’ubumenyi ngiro.

Ati ” ndagira ngo ababyeyi bahindure imyumvire bareke kumva ko umwana uje muri Aya masomo aje kwigira ikirara cyangwa ngo bumve ko umwuga ari ubudozi n’ibindi. Mu byo tubigisha harimo n’ikinyabupfura, ntabwo bashobora kuba indiscipline. Uyi munsi gukina film hari abo bitunze ndetse no gufotora ni uko, barekure abana bumve ko bashoboye. Abakobwa n’abagore nibatinyuke kuko twabonye ko bashoboye.”

Umuyobozi wa KSP Rwanda Ari kumwe na Paru ukina mu Isi dutuye

Bamwe mu barangije muri iki kigo bagaragaza ko kwiga ubumenyi-ngiro ari ngombwa by’umwihariko kurubyiruko kuko ngo bibarinda kuba abashomeri nyuma yo kurangiza amashuri baba barize muyisumbuye cyangwa muri Kaminuza.

Bati” Nta munsi numwe nigeze nsaba ababyeyi amafaranga y’urugendo, bitewe n’ubumenyi nakuraga muri iki kigo mbasha kwibonera ibiraka nkikemurira utubazo tumwe na tumwe ndetse nanjye nkaba nteganya gutangira gukora ibyanjye bwite biturutse kubumenyi nkuye muri KSP Rwanda.”

Undi nawe yunzemo ati” bitewe n’uburyo nabonaga abantu dusoza kwiga tukaba abashomeri, nabitekerejeho mbwira ababyeyi banjye ko nshaka kwiga ubumenyi ngiro bahita babyumva vuba, ndetse baranshyigikira niko kuza kwiga Graphic Design hano muri KSP Rwanda. Noneho nk’umukobwa nabonye ko nshoboye ndetse mbona ko mabibyaza umusaruro cyane ko Ari ibintu narinkunze.”

Abarangije bari kumurika imishinga yabo

Bamwe mu babyeyi bari baje gushyigikira abana babo bavuga ko umubyeyi akwiye gufata iyambere mugishyigikira umwana we ku cyamuteza imbere, ari naho bahera bashimira KSP Rwanda.

“Ababyeyi bagomba kwicarana n’abana babo bakabatega amatwi kugira ngo bamenye icyo bashoboye maze babashyigikire, kuko bizabafasha kwiteza imbere bibarinde gusabiriza. Aha rero niho mpera nshima uruhare KSP Rwanda iri kugira mugufasha abana bacu ry’abana bacu.”

Kuri iyi nshuro abanyeshuri 20 nibo barangije amasomo yabo muri KSP Rwanda, mugihe kuva 2021 abasaga 2800 barangirije amasomo yabo muri iki kigo.

KSP Rwanda itanga amasomo mu mashami atandukanye arimo, itangazamakuru n’itumanaho (Journalism and Communication), amahoteli n’ubukerarugendo(Hospitality), umuziki, gufata amashusho no kuyatunganya, kwandika film, Multimedia, indimi..n’ayandi menshi.

Kuri ubu bakaba bashobora gucumbikira abanyeshuri baturuka hanze ya Kigali no mu bindi bihugu.

Ubushomeri bugiye kugabanuka bifashijwemo na KSP Rwanda

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button