Amakuru

Dore ibintu bikomeje gushengura imitima y’abafana ba APR FC nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports

Nyuma yo gutsindwa na Rayon sport igitego 1-0 kuri finale y’igikombe cy’amahoro,  abafana ba APR FC bakomeje kunenga imyitwarire iyi kipe yagize ubwo yatsindwaga, ibyo bo bavuga ko ari agasuzuguro gutsindwa n’ikipe ifite inzara Kandi bo ntacyo babuze.

Icya mbere abafana bagarukaho mu byabababaje harimo kuba baratsinzwe na Rayon Sports inshuro ebyiri zikurikiranya, ibintu bitaherukaga kuba vuba.

Icya Kabiri bagarukaho ni ugutsindwa na Rayon Sport mu by’ukuri bavuga ko idakomeye, maze ikabatsinda banarushijwe, ibintu bo bita akagambane.

Ikindi kintu cyababaje aba bafana, ni ugutsindwa na Rayon sport ku nshuro ya Kabiri yikurikiranya ku mukino wa nyuma (finale) w’igikombe cy’amahoro, Kandi burigihe aribo bahabwaga amahirwe.

Noneho icyo gutsindwa n’ikipe ifite ibibazo birimo iby’abakinnyi bakoze imyitozo mike kubera kudahemberwa ku gihe, iyo abafana ba APR FC  babyibutse nabyo birabababaza.

Izi mamvu zose n’izindi ziri mu byashenguye imitima y’abafana ba APR FC bagiye I Huye biteguye guterura igikombe cy’amahoro.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button