Amakuru

Amasengesho Reagan yasengeye Kiyovu sports na Arsenal mu minsi ishize akomeje kuvugisha benshi kubera impamvu imwe gusa

Umunyamakuru ukunzwe cyane hano mu Rwanda, Rugaju Reagan akomeje kugarukwaho na benshi nyuma y’ibyabaye kuri Kiyovu sports ndetse na Arsenal Kandi yarazisengeye none zikaba zarabuze byose.

Muri weekend ishize nibwo amakipe arimo Kiyovu sports ndetse na Arsenal zombi zatakaje imikino yazo kandi yari imikino yashoboraga kuberekeza Ku Bikombe. Arsenal yo mu bwongereza yatsinzwe na Nottingham 1-0, Kiyovu itsindwa na sunrise 1-0, zombi zihita zitakaza ibikombe.

Mu gitondo cya none mu kiganiro urubuga rw’imikino gitambuka kuri Radio Rwanda, nibwo Umunyamakuru Kwizigira Jean Claude yabazaga Reagan Kukuba amakipe yose yasengeye atabashije kwitwara neza, maze Reagan abura icyo avuga.

Uyu Musore ukundirwa Ubusesenguzi bwe, yumvikanye mu minsi ishize asengera Arsenal na Kiyovu sports, ibi byaje gutuma rubanda bamwiha, bakavuga ko rwose nta kugenda cy’amasengesho ye, hari abavuga ko Aya masengesho ye yashutse abayovu cyane ko yari yabijeje igikombe ngo ashingiye kukuba yarayisengeye ndetse n’uburyo iri kwitwara.

Gusa Reagan yatangaje ko nawe yavuye I Nyagatare yumiwe, ngo ntabwo yumva ukuntu Kiyovu sports yahushije penality ndetse ngo mu mboni ze ngo yabonye ko Kiyovu sports yatakaje umukino bageze Ku munota wa 15, ubwo Abeddi yahushaga igitego avuga ko nawe bamushyizemo kitari Ku munanira kugitsinda, uyu Musore akomeza avuga ko ngo bitari gusa ko ngo ahubwo haba harimo n’imiti(uburozi).

Rugaju Reagan akunzwe cyane n’abakunzi b’imikino bitewe n’ubuhanga afite kuri ruhago gusa ngo kuri iyi nshuro yatengushye abantu.

Related Articles

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button