Imyidagaduro

Miss Jojo yaba agiye kugaruka mu muziki? Kuri ubu ahugiye mu biki?

Ni umwe mu bakobwa bakanyujijeho mu muziki nyarwanda mu gihe cyabo, ndetse baje kuwureka muburyo butunguranye kuburyo hari n’abibajije irengero ryabo, ndetse bamwe batekereza ko yaba atakiriho kuko atakigaragara mu ruhame.

Benshi bamumenye nka Miss Jojo ariko ubundi yitwa Uwineza Josiane. Yamenyekanye mu muziki nyarwanda guhera mu mwaka wa 2006 kugeza awuhagaritse muri 2012, ari nabwo abantu batangiye kugenda bamubura bakibaza irengero rye.

Abamuzi bamwibukira ku ndirimbo nyinshi zirimo Siwezi Enda, tukabyine, Beretilida n’izindi zakunzwe n’abatari bake, ndetse akaba yaranagiraga ijwi riryoheye amatwi n’ibihangano binyura ababyumva.

Kuri ubu Miss Jojo ari he?

Miss Jojo cyangwa se Uwineza Josiane ni umubyeyi ufite umwana ndetse n’umugabo, akaba atarapfuye nkuko hari bamwe mu bakunzi be babitekerezaga.

Uyu mubyeyi w’umwana umwe kuri ubu ahugiye mu kwita ku muryango yashinze witwa “IGIKARI”, ndetse no kwita kumuryango we bwite. Aganira n’ikinyamakuru Igihe, miss Jojo yagaragaje ko yanejejwe n’ibihe yagize mu muziki kuva yawutangira kugeza awuhagaritse akerekeza amaso ye n’ubuzima kuwundi muryango.

Yabajijwe niba ateganya kongera gukora umuziki, maze asubiza agira ati” kongera kugaruka mu muziki sinzi ko ari ibyavuba aha kuko sinjya mbibona biri hafi muri gahunda mfite. Inganzo ihora ihari, ariko navuga ko ntakibibonera umwanya, Kandi iyo numva nkumbuye kuririmba, mbikorera umuryango wanjye, inshuti zanjye ndetse n’urubyiruko ruri mumuryango utegamiye kuri leta “IGIKARI”, iyo nabonye umwanya turataramana.”

Kuri ubu miss Jojo ni umubyeyi ufite umwana umwe.

Abajijwe kucyo atekereza ku bahanzi baririmba indirimbo zirimo amagambo y’urukozasoni yagize ati” hari ukuntu ntabarenganya cyane kuko abantu bavuga ibibarimo, nimba twebwe tutabafasha gutekereza ibindi bintu bakaririmba ibibarimo ntabwo dukwiye kuba tubanenga ahubwo dukwiye gutekereza ngo twabafasha iki, kuki ari zo ntekerezo ziri kuza mbere y’izindi, ese twe turi gukora iki niba hari izindi zari zikwiye kuba ziza? Ni igiki turi gukora ngo zize?

Na bo ni urubyiruko nk’abandi bose nk’aba turi kuganiriza, ese bo turi kubaganiriza tukagirana ibiganiro bifunguye tukamenye ibibarimo kuki aribyo bahisemo.

Ntabwo nabicamo urubanza nk’uko nakubwiye ntinjira muri buri kantu ngo ngende numva ubutumwa ariko nanjye njya mbyumva ko yenda uburyo abantu baririmbamo busa nk’aho burimo amagambo akarishye gusumbya mbere. Na none ni ikibazo umuntu umwe atasubiza kandi gisaba ko mbere yo kubacira urubanza dukwiye kumenya icyo kubafasha.

Miss Jojo yahagaritse ibijyanye n’umuziki mu mwaka wa 2012 yerekeza mu bundi buzima ndetse mu mwaka wa 2017 ashaka umugabo, kuri ubu bakaba bafitanye umwana umwe.

Indirimbo za Miss Jojo zakunzwe:

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button