IbigezwehoImyidagaduroUtuntu nutundi

Bwambere, umuhanzikazi Rihanna yerekanye isura y’umwana we

Nyuma y’amezi asaga arindwi yibarutse Rihanna bwa mbere yerekanye isura y’umwana we w’umuhungu aherutse kwibaruka.

Ku wa 17 Ukuboza, nibwo umuhanzikazi Rihanna Fentesy yashyize Ifoto ndetse na video ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo Instagram agaragaza Umwana we, ibyo abenshi bari bafitiye amatsiko.

Akimara gushyiraho ayo mafoto benshi batangiye kuzivugaho byinshi birimo kuba uwo mwana asa na nyina cyane, ndetse abandi bakamwita ko ari Rihanna muto cyangwa se Musaza we.

Hari hashize igihe kitari gito benshi mu bakurikira ku mbuga nkoranyambaga uyu muhanzikazi ndetse unafatwa nk’intwari ya Barbados, bamusaba kubereka ifoto y’uwo yibarutse ariko ntiyabikora uko babyifuzaga, gusa nyuma aza gusubiza uku kwifuza kw’abatari bake.

Rihana na A$AP, bamaze amezi arindwi bibarutse imfura yabo.

Muri video yashyize kuri TikTok, yagaragaje Umwana we ari guseka anezerewe ndetse amugaragaza mu nguni n’impande zose.

Muri Gicurasi 2022, nibwo Rihana na A$AP Rocky, bibarutse imfura yabo y’umuhungu kuri ubu ugize amezi arindwi y’amavuko.

Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru British Vogue muri Werurwe uyu mwaka, Rihanna yavuze ko yifuza ko mu myaka icumi iri imbere azaba afite abana batatu cyangwa bane.

Mu Ugushyingo 2022 kandi, yongeye kubwira Entertainment tonight ko ikintu akunda mu gihe cy’ububyeyi bwe, ari ukumara igihe kinini by’umwihariko igitondo ari kumwe n’imfura ye.

Ati”Mana yanjye, mugitondo, kubyuka nkabona isura ye biranshimisha cyane! Uba ubona rwose ari byiza cyane, aba ari kugerageza kumenya aho ari, mbese uwo munsi wanjye umbera mwiza.”

Imfura ya Rihanna na A$AP, video yashyizwe kuri TikTok

Related Articles

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button