AmakuruIyobokamana

Gaby Kamanzi yasohoye indirimbo ‘Day by DAY’ isaba abantu kugendana n’Imana

Umuramyi Gaby Kamanzi, ukunzwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, benshi bakunze kwita ‘’Miss Gospel’’ yasohoye indirimbo nshya yise ‘’DAY BY DAY’’ isobanura imirimo y’Imana umunsi ku munsi.

Ni indirimbo ikubiyemo ubutumwa bukangurira abantu kwishingikiriza Imana bazirikana ko ari yo soko y’umugisha yonyine.

Gaby Irene Kamanzi umwe mu bahanzikazi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bakunzwe cyane mu Rwanda no mu Karere, indirimbo ”DAY BY DAY” amajwi yayo yakozwe na Producer Camarade usanzwe umenyerewe mu gutunganya indirimbo za Gospel. Amashusho yakozwe na Producer Sammy Switch (Bless World Music).

Umuririmbyi Gaby abashishikariza kwikomeza kuri uwo Mwami ubasumba bose.

Ati: ‘‘Muri iyi ndirimbo ndashaka gushishikariza abantu kugendana n’Imana gukora ubushake bwayo, iyo Imana yabonye ko wayubashye umunsi ku munsi (DAY BY DAY) na yo irakwigaragariza,…’’

Mu ndirimbo DAY BY DAY Gaby yumvikana aririmba amagambo akomeza abantu umutima aho agira ati: ”Icyo umwana w’umuntu atakwishoboza, wowe uramushoboza ukamunezeza.”

Gaby yaherukaga gukora indirimbo ‘‘Emmanuel’’ yishimiwe n’abantu benshi biganjemo abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kimwe n’iyi ndirimbo yasohoye yise DAY BY DAY nyuma y’amasaha make igeze ku rubuga rwe rwa Youtube irikwishimirwa cyane, zombi zizaba zimwe mu ndirimbo zigize Album ye ya Kabiri.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button