MumahangaPolitikiUmutekano

DRC: FARDC ngo yize amayeri mashya yo guhashya M23

Repubulika ya Demokarasi ya Congo iravuga ko yize amayeri mashya kandi ashobora kuyifasha guhashya umwanzi wayo M23.

Aya mayeri mashya ngo arasa nayo Ukraine yakoresheje kugirango ihangane n’Uburusiya bari mu ntambara.

Kugarura abahoze kuruganba mu gisirikare, ni rumwe mu rugero rwiza ngo DRC yigiye Kuri Ukraine, kuko nayo yaganiriye n’abahoze muri FARDC ikabasaba kugaruka kugira ngo bahashye umwanzi ukomeje kubazengereza yigarurira ibice by’igihugu.

Muri iyi ntambara kandi FARDC nubwo yagiye itsindwa kenshi, isanzwe ifatanya n’imitwe irimo FDRL, Nyatura, Mai-Mai, PARECO, ACPLS ndetse n’Abacanshuro bo mu mutwe w’Abarusiya uzwi nka Wagner.

Ibi byatumye benshi banenga Guverinoma ya Congo kuba irwanisha imitwe yitwaje intwaro ifite amaraso menshi ku biganza byayo mu kurwanya umutwe wo unaharanira impamvu yumvikana kuko urwanya ubwicanyi bukorwa n’iyo mitwe yindi yihuje na FARDC.

Minisitiri w’Ingabo wa RDC, Gilbert Kabanda wagiranye ikiganiro n’abahoze mu gisirikare cya FARDC, yavuze ko na bo bakeneweho umusanzu mu rugamba ruhuje FARDC na M23.

Ubwo yari amaze kuganira n’aba bahoze mu gisirikare, Gilbert Kabanda yagize ati “Twaganiriye uburyo bafasha igisirikare kwirukana umwanzi.”

Yakomeje agira ati “Murabizi ko na hariya muri Ukraine mu rugamba ihanganyemo n’u Burusiya, ntabwo ari abasirikare gusa bari mu rugamba, harimo n’abaturage baje kuyifasha. Natwe twiyambaje abana bacu ngo bagende bafashe igisirikare cyacu kugira ngo birukane umwanzi.”

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button