Imyidagaduro

“Sinigeze ntekereza kuba umunyamakuru none birabaye”_Miss Muyango

Nyuma yo kwandika ku mbuga nkoranyambaga ze ko guhera muri uyu mwaka watangira atakiri umunyamakuru wa televiziyo Isibo, Bianca wakoraga mu kiganiro Takeover, yasimbuwe na Muyango Uwase Claudine.

Muyango umugore wa Kimenyi Yves akaba n’umwe mu bakura agatubutse mu gukoresha imbuga nkoranyambaga zabo, kuri ubu niwe ugiye gutangira gukorana na MC buryohe mu kiganiro Takeover cyari kimenyerewemo uyu mukobwa w’umunyamideri Bianca.

Ubwo yakirwaga n’itsinda ry’abanyamakuru bakora ibiganiro kuri televiziyo Isibo ku cyumweru tariki 08 Mutarama 2022, Muyango yavuze ko byamutunguye kumva ko agiye gukora uyu mwuga atigeze atekereza mu buzima bwe.

Ati” Nari nibereye iwanjye mbona barampamagaye ngo ninze nkore kuri televiziyo Isibo, sinahise mbyiyumvisha kuko ni ibintu ntigeze ntekereza, kereka wenda cyera niga mu mashuri yisumbuye, nibwo nafatanga umwanya mu ishuri nkabwira abanyeshuri twigana ko ngiye kubavugira amakuru ariko nabyo byari ibintu byo kwishimisha, sinajyaga ntekereza ko nabikora nk’umwuga wanyinjiriza.”

Akomeza ati” Ntabwo nzi uko wenda itsinda rya Isibo Tv ryandebye rimbonamo ubwo bushobozi, n’ubwo njye nabonaga ntabwo mfite ariko bakomeje kunyereka ko nzabishobora, ndabyemera. Nkigera murugo umutware yarambajije ati ese urabona uzabishobora, musubiza ko ntabizi niba nzabishobora ariko ko iminsi izagenda iza bizagenda nabyo biza, ampa courage.”

Muyango Claudine asimbuye Bianca ku Isibo Tv

Avuga ku imbogamizi yahuye nazo ndetse abona azanahura nazo, Muyango yagize ati” imbogamizi zo ni nyinshi ariko iyambere ni umuntu nsimbuye. Bianca yari smart, mbese wabonaga ko ibyo akora ari ibye nta gushakisha, ndetse abantu bamukundaga cyane. Biransaba rero gukora cyane kugira ngo abantu bakundaga kiriya kiganiro, batazabona ko bahombye cyane kandi ndabizi ko hamwe n’Imana bizagenda neza.”

“Sinavuga ko abantu tuzakorana mu kiganiro banteye ubwoba, kuko team ya bariya bose ni inshuti zanjye twari dusanzwe tuganira, ndetse MC Buryohe niwe wankomeje ambwira ko nzabishobora. Ikindi ni uko nzi neza ko bitazambangamirana n’akazi narinsanzwe nkora, kuko buri kose kagira iminsi yako.”

Ubutumwa bwa Bianca

Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba ry’umukobwa uzi kwifotoza akaberwa mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2019, yatangiye urugendo rw’itangazamakuru ahereye kuri Isibo TV asimbuye Uwamwezi Mugire [Bianca] wamaze gusezera.

Bianca yatangiye kugaragara kuri Isibo Tv kuva muri Gashyantare 2020 binyuze mu kiganiro ‘Takeover’ yakoranaga n’abarimo Mc Buryohe n’abandi. We na MC Buryohe barahuzaga cyane binyuze mu biganiro bakoraga kuri Flash TV mbere yo kwerekeza kuri Isibo Tv.

Bianca yasezeye kuba umunyamakuru wa Isibo Tv ariko agiye gukorera ahandi ataravuga.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button