AmakuruIterambere ry'umugore

HACORWA yasabye abagore kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rigorerwa mumuryango

Ni amahugurwa yateguwe n’umuryango Ibiganza by’impuhwe cyangwa se Hands of Compassion Rwanda(HACORWA), ahuza abagore bari mu nzego zitandukanye mu murenge wa Gahanga, barimo abagize inama y’igihugu y’abagore kurwego rw’umurenge, abahagarariye amatsinda n’abandi.

Mu byagarutsweho harimo kubasobanirira ubwoko bw’ihohoterwa rikorerwa mu ngo, bwiganjemo kudahabwa uburenganzira kumutungo wo murugo(amafaranga), ihohoterwa rituruka kumuco, iri ahanini ngo rikaba rikorerwa abagabo bakanga kubigaragaza kugira ngo bitagaragara nabi muri Sosiyete, ihohoterwa ryangiza amarangamutima, gukoresha abana uhohotera umugabo cyangwa umugore(kwangisha abana uwo mubana) ndetse n’irindi rizwi cyane rikorerwa kumubiri n’irishingiye kugitsina.

Bamwe mu bagore bitabiriye aya mahugurwa baganira n’ikinyamakuru UMUSEMBURO, bagaragaje imbamutima zabo n’uburyo ibyo bigishijwe bigiye kubagirira akamaro mu guhashya amakimbirane mu muryango nkuko bigarukwaho na Nadine Kwizera uhagarariye inama y’igihugu y’abagore mu murenge wa Gahanga.

Umuyobozi wa CNF muri Gahanga akaba numwe mubahuguwe

Ati” abaduhaye aya mahugurwa bakoze cyane, kuko ubu twameye ko kuringanira atari ugishira isoni kumugabo. Tugiye guhera kuri wawundi wo hasi kugira ngo tuzamuke gake gake kugira ngo turebe ko aya makimbirane yacika mu muryango wacu, kuko umugore ni Nyampinga, ni mutima w’urugo. Ikindi kandi umugoroba w’umuryango tugomba kuwongeramo imbaraga kugira ngo abagabo n’abagore bose bahabwe izi nyigisho.”

Umuyobozi wa HACORWA, Nterinanziza Sereine yasabye ko abagore bitabiriye aya amahugurwa bakwihesha agaciro, bakigisha bagenzi babo hagamijwe kubaka Sosiyete nziza itarimo amakimbirane n’ihohoterwa.

Umuyobozi wa HACORWA NTERINANZIZA Sereine

” Nimugende mukemure ibibazo bya bagenzi banyu, mutinyuke muganirize abagabo mu bigishe ko hari uburenganzira babuza abagore babo bifitanye isano n’ihohoterwa.”

Imibare igaragaza ko nibura abagore 46% bakorerwa ihohoterwa, naho abagabo 18% bakaba aribo bakorerwa ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

HACORWA ni umuryango watangiye muri 2010, ugamije gufasha abagore kwirinda amakimbirane, kubigisha kwizigamira, kurera abana n’ibindi bishingiye kubuzima bwabo bwa buri munsi birimo no kubigisha kubaka akarima k’igikoni kugira ngo barwanye imirire mibi y’abana no mu miryango muri rusange.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button