AmakuruUburinganire

Amajyepfo: Hasojwe amahugurwa yitezweho kugira uruhare mukubaka umuryango utekanye

Kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2023, mu karere ka Huye mu ntara y’amajyepfo hasorejwe amahugurwa y’abazahugura komite z’Umugoroba w’Imiryango hagamijwe kubongerera ubumenyi n’ubushobozi bizagira uruhare mu kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye no kwishakamo ibisubizo ku bibazo bikibangamiye umuryango.

Aya mahugurwa y’iminsi 3 yatanzwe mu turere twose, ku munsi wanyuma hakaba hahuguwe abo mu turere twa Huye, Ruhango ndetse na Kamonyi.

N’ubwo bahawe amahugurwa, hari bamwe mu baturage bari baratangiye kwishakamo ibisubizo, bitewe n’amakimbirane akunda kugaragara mu bice batuyemo, aha twavuga nko mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza, mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo, abaturage b’Umurenge wa Kibilizi bishyiriyeho gahunda bise” ‘” Ibafasha gukemura amakimbirane mu miryango no kuganiriza abitegura kubana nk’umugore n’umugabo.

Kugeza ubu gahunda y’ ‘”  maze gufasha imiryango 14 kuva mu makimbirane no gufasha abitegura kubana nk’umugore n’umugabo 3. Iyi Gahunda yatangiriye mu Mudugudu w’icyitegererezo mu kagali ka Mututu ubu ikaba imaze gukwira mu murenge hose.

Abahuguwe bagaragaje imbogamizi zikigaragara mu miryango harimo imyumvire ya bamwe ikiri hasi, biyemeza kubikemura binyuze mu gukangurira abagabo n’urubyiruko kwitabira umugoroba w’imiryango n’ ibindi biganiro bibahuriza hamwe mu midugudu batuyemo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza, Nadine Kayitesi, yasabye abahuguwe kubyaza umusaruro ubu bumenyi bafasha komite z’umugoroba w’imiryango kuzuza inshingano,abibutsa ko kunoza isuku ku mubiri n’aho batuye bizabafasha kurwanya indwara ziterwa n’umwanda.

Abahawe amahugurwa biyemeje kuzatanga umusaro

Amahugurwa ku mugoroba w’imiryango ni kimwe mu bikorwa byateguwe mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’imiryango. Abahuguwe bahawe ubumenyi ku kubaka umuryango uzira amakimbirane, kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n’imikorere y’ingo mbonezamikurire z’abana bato.

Byitezwe ko abahuguwe bazagira uruhare, mu guhugura bagenzi babo no gufatanya n’abaturage mu midugudu n’utugari baturukamo, kubaka umuryango utekanye.

Abahuguwe bose mu ntara y’amajyepfo, bitezweho gutanga umusaruro mukubaka umuryango utekanye

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button