MumahangaPolitiki

Indege yari itwaye Ibisasu yarasiwe mu Kirere cy’UBurusiya

Drone ya Ukraine yarashwe n’ingabo z’uburusiya ubwo yari igeze mu kirere cy’iki gihugu, bikavugwa ko yari itwaye Ibisasu kirimbuzi

Iyi drone yahanuwe ku cyumweru mu mujyi wa Kireyevsk – muri 400km uvuye ku mupaka w’iki gihugu na Ukraine – nk’uko bivugwa na minisiteri y’ingabo.

Itangazamakuru rya leta y’Uburusiya riravuga ko abantu bagera kuri batatu bakomerekejwe no guturika kwabaye nyuma y’uko ihanuwe.

Mbere, Ukraine yagiye ihakana ibirego ko yateye ibice bya gisivile by’Uburusiya ikoresheje drones zitwaye ibiturika kandi ntacyo iravuga kuri ibi byatangajwe.

Moscow yohereje amagana ya za drones mu ntambara muri Ukraine.

Abategetsi mu Burusiya bavuga ko iyo drone – yo mu bwoko bwa Strizh-type (Tu-141) UAV iba yuzuye ibiturika – yarashwe saa 15:20 ku isaha yaho, kandi aho yaguye hagati mu mujyi hacitse umwobo munini.

Bivugwa ko muri uyu mujyi uri muri 200km mu majyepfo ya Moscow, hari inzu za ‘apartments’ nyinshi zangiritse – ariko ngo nta bantu bakomeretse bikomeye.

Mu itangazo yashyize kuri Telegram, minisiteri y’ingabo z’Uburusiya yashinje Ukraine kugerageza gukora igitero.

Iyi minisiteri ivuga ko intwaro zo kurinda ikirere zo mu karere ka Tula uyu mujyi urimo arizo zahanuye iyi drone.

Iti: “By’umwihariko intwaro ya Pole-21 electronic niyo yitaye kuri iyi drone yateye ya Ukraine, bivamo guhagarika kuguruka kwayo.”

Mu Ukuboza(12), Moscow yavuze ko abasirikare bayo batatu barwanira mu kirere bapfuye nyuma yo gukomeretswa n’ibice bya drone yarasiwe ku kibuga cy’indege cya Engels Airbase mu majyepfo y’Uburusiya.

Iki kigo cyakoreshejwe kenshi n’Uburusiya mu kurasa za misile ku bice bitandukanye bya Ukraine kuva Moscow yatangira ibitero byayo muri Gashyantare(2) ishize.

Inkuru ya BBC

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button