Amakuru

Abakozi b’ibigo na minisiteri bakorera muri A&P building, bibutse abari abakozi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Abakozi ba minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, minisiteri y’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi, NCDA, komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba leta, inama y’igihugu y’abagore, inama y’igihugu y’urubyiruko, RCI na REAF, bibutse kunshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi n’abari abakozi n’abayozi b’ibi bigo na Minisiteri zikorera munyubako ya A&P Building.

Ngombwa Evode umukozi wa minisiteri y’ubumwe bw’abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu ushinzwe Kwibuka no gukumira Jenoside, yagaragaje ko iyo hatabaho abasore n’inkumi bafite umutima, Abatutsi bari gushira ndetse n’u Rwanda rukazima.

Ati” Iyo hatabaho abasore n’inkumi bafite umutima utabara, abatutsi bari gushira kandi u Rwanda rwari kuzima cyangwa rugasigaramo abicanyi bonyine. Gusa RPF Inkotanyi yarahagobotse hagira abarokoka ndetse ibyo tukayibishimira.”

Ngombwa akomeza agaragaza ubwicanyi ndenga kamere bwakorewe kuri Kiliziya ya Ntarama.

Ati”Uru rwibutso rugaragaza ubwicanyi bukomeye kandi bukoranye ubugome, kuko uretse gufata abagore batwite kungufu, babafomozagamo abana ndetse bagafata b’abana bakabakubita kunkuta muri Sunday school bari bahungiyemo hano kuri Kiliziya ya Ntarama. Nyuma bamanuka bajya ahari igikoni basangamo abageze muzabukuru batagiraga akabaraga, bagafata matera babaga baryamyeho bakazibashyiraho bagasukaho lisansi(essence) bakabategeka kuguma mumuriro kugeza bapfuye.”

Abakozi b’ibigo na minisiteri bakorera muri A&P building bibutse abari abakozi n’abayobozi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi

Mukabukizi Angelique umwe mubarokokeye ku Kiliziya ya Ntarama yagarutse ku nzira y’umusaraba abatutsi bo mu gace ka Ntarama banyuzemo.

Ati” baturasheho amasasu menshi abandi baradutema, aho twanyuraga duhabwa ukarisitiya hari huzuye imirambo. Twagerageje kwirwanaho duhanganye n’interahamwe, kuko nubwo nta mbunda twari dufite twakoresheje amabuye duhangana n’amasasu kuko nta bundi buryo twari dufite.”

Avuga ko tariki 14 Gicurasi aribwo haje Umwana abasanga kurufunzo aho bari bihishe, ababwira ko inkotanyi zaje, ngo niko guhita azamuka ahura n’inkotanyi zimubwira ko” imbwa zarakuriye urarokoka, humura ntacyo uzaba.”

Uyu mubyeyi wagizwe incike na Jenoside, yasabye urubyiruko gukunda igihugu no kukirwanira ndetse abasaba no gukora cyane kugira ngo ibyabaye bitazongera.

Niyitanga Irénée, Umunyamabanga Mukuru wa IBUKA avuga ko kwibuka ari inzira nziza yo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Ati” Kwibuka, Ibuka ibibona nk’inzira nyayo yo kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo, kuko mu gihe cyo kwibuka abantu turebera hamwe uko Jenoside yateguwe, ingaruka zayo ku bene Gihugu bityo tugafata ingamba zo guhangana n’uwariwe wese uhembera ingengabitekerezo ya Jenoside”.

Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, mubutumwa yahaye urubyiruko yavuze ko hatabaye ingamba zikomeye ibyabaye byakongera kuba.

Ati” ibi kugira ngo bigerweho bisaba ko urubyiruko ruticara ngo rujenjeke, no kwitegura gutanga ikiguzi cyose bisaba kugira ngo bitazasubira. Dukeneye gusobanukirwa aya mateka no kuyigisha.”

“Buri wese agira uwo yigiraho, twagize amahirwe yo gukurira mu gihugu Cyiza, icyadufasha ni ugukurikiza inama za Perezida wa repubulika Paul Kagame, tukamwigiraho kwitanga. Ubundi aho bigeze aha ntabwo twari dukeneye undi muntu w’intangarugero wo hanze y’igihugu kandi dufite Perezida wacu wabaye intwari mukubohoza igihugu.”

Minisitiri Dr Utumatwishima yabwiye urubyiruko ko rukwiye kurebera kumukuru w’igihugu rukamwigiraho ubutwari

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr. Valentine Uwamariya yavuze ko

“Mureke tunoze imikorere yacu, imvugo yacu ndetse tunakosore ibyo tuvuga, tuzirikana ko abato baba batwumva kandi bakabigenderaho. Inkotanyi zahagaritse Jenoside ziracyahari kandi ziraturinze ni ingabo zacu, ndabasaba mwese gufatanya mukubaka umuryango urangwamo amahoro, urukundo, ubumwe n’icyizere cy’ejo hazaza. Impore wowe wacitse ku icumu, Jenoside ntizongera kubaho ukundi mu gihugu cyacu cy’u Rwanda.”

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr. Valentine Uwamariya, yibukije ko inkotanyi zigihari kandi zikirinze abanyarwanda 

Urwibutso rwa Ntarama ruherereye mu karere ka Bugesera, ruruhukiyemo imibiri isaga 5000.

Bunamiye imibiri iruhukiye murwibutso rwa Ntarama

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button