Amakuru

Ishyaka Green Party rivuga ko ridatewe ubwoba n’andi mashyaka bahanganye kuko ryizeye intsinzi

Ubuyobozi bw’ishyaka rihanira demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party, buvuga ko mu gihe bamaze bazenguruka mu gihugu bashaka abazarihagararira mu matora y’abadepite n’umukuru w’igihugu ateganyijwe, bagiye bahura n’ibibazo bitandukanye byabazwaga n’abarwanashyaka baryo, ariko ngo icyagarutse cyane ni icyo gufunga abantu by’agateganyo, nkuko bisobanurwa na Dr. Frank Habineza, Perezida wa Green Party.

“Hose mu gihugu aho tumaze tuzenguruka, ikibazo cyakunze kugarukwaho cyane ni ikijyanye no gufungwa by’agateganyo kuburyo umuntu ashobora kumara imyaka ibiri ataraburana, ahubwo akiri muri iyo minsi y’agateganyo, agafungwa ntabimenyetso bafite ni ikintu rero kigaragara ko kibangamiye abanyarwanda. Aho twazengurutse rero bagaragaje ko bibangamiye uburenganzira bwa muntu, bakifuza ko mu gihe nta bimenyetso byari byaboneka, umuntu atagakwiye gufungwa by’agateganyo, kuko bihombya igihugu.”

Dr. Frank avuga ko iki kibazo kimwe n’ibindi byagaragajwe n’abarwanashyaka ba Green Party mu bice bitandukanye by’igihugu, bigiye kwitabwaho bikazahabwa umurongo muri Manifesto y’ishyaka.

Dr. Frank Habineza avuga ko badatewe ubwoba n’andi mashyakabahanganye

Agaruka kukuba bagiye guhangana n’andi mashyaka yifite mu buryo bw’ubushobozi, umuyobozi wa Green Party yagaragaje ko nta bwoba bibateye kuko ngo no mumatora yo muri 2017, bari bahanganye kandi byagenze neza.

Ati” nabwo dutewe ubwoba no kuba twahangana n’andi mashyaka kuko no muri 2017 na 2018 twariyamamaje kandi byagenze neza. Byari kuba igitangaza iyo bivugwa ko baziyamamaza kugiti cyabo, ariko nubwo amashyaka menshi yemeje gutanga umukandinda wa RPF Inkotanyi nk’uzabahagararira mu matora, ntabwo bidukanga tuzakora ibishoboka byose kandi twizeye intsinzi.”

“Ishyaka ryacu twafashe umwanzuro ko tugomba gutanga umukandinda wacu tugaharanira demokarasi isesuye kuri bose, kandi muri demokarasi abaturage bagira uruhare mu guhitamo. Twumva ko abanyarwanda tugomba kubaha amahirwe, bagatanga ibitekerezo bitandukanye kandi ni muburyo bwo kubaka umusingi wa demokarasi ndetse twiyumvamo ko dufite ubushobozi bwo kuyobora igihugu, dufite ibitekerezo. Ndetse nubwo muri 2017 na 2018 tutatsinze tugatsindira umwanya mu nteko ishinga amategeko, byinshi nka 70% ibitekerezo byacu leta yarabisesenguye isanga nibyo bishyirwa mu bikorwa.”

“Twavuze ko tuzagaburira abana ku ishuri, tukabaha n’imbuto, byaje kwemerwa ndetse biba itegeko rya MINEDUC bemeza ko buri mwana ku ishuri agomba kugira icyo arya kandi cyari igitekerezo cyacu. Twavuze ko umuntu wishyuye mituweli agomba guhita yivuza adategereje ukwezi kose, byarabaye, no kubijyanye n’umusoro w’ubutaka ndetse n’ibindi bijyanye n’ubutaka byose byashyizwe mu bikorwa Kandi n’ibigendanye na ba noteri bigenga nitwe twazanye igitekerezo kuko mbere byaragiranaga. Ibyo biragaragaza ko nubwo tutatsinze amatora ya Perezida wa repubulika ariko ibitekerezo byacu byagize uruhare mu kubaka igihugu”

Abarwanashyaka ba Green Party bishimira ko ibitekerezo byabo bihabwa agaciro.

Abakandida 60 nibo bazahagararira ishyaka Green Party, mu matora y’abadepite ateganyijwe muri Nyakanga 2024, aba baazaba barimo abagore 30 n’abagabo 30 bakaba baratoranyijwe mu ntara zose z’igihugu.

Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije Green Party rigaragaza ko mubyifujwe byazajya muri Manifesto harimo kugabanya ubucucike bwo mu magereza, guha indyo yuzuye abagororwa, kuko ngo aba ari abantu kandi bazagaruka muri Sosiyete. Ibindi bagaragaza byifujwe n’abarwanashyaka birimo kubaka Kaminuza mu ntara y’iburasirazuba ngo kuko iyari ihari yafunzwe. Guha urubyiruko akazi kuko 20% badafite akazi ari urubyiruko. Guteza imbere itangazamakuru n’ibindi.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button