Amakuru
Trending

Itsinda rya Juda Muzik ryasenyukanye imishingaa ikomeye

 

Itsinda rya Juda Muzik ryiyongereye ku yandi atakibarizwa mu ruhando rwa muzika nyarwanda nyuma y’aho Darest asezeye.

Ni itangazo Ishimwe Prince uzwi nka Darest yashyize hanze avuga ko ababajwe no kuva mu itsinda rya Juda Muzik yabanagamo na mugenzi we Junior.

Ntabwo Darest yigeze atangaza impamvu yavuye muri iri tsinda, gusa yafashe icyemezo cyo gukora umuziki ku giti cye.

Itsinda rya Juda Muzik ryari rimaze iminsi mike ryizihije imyaka 5 rimaze ndetse ryari ryatangaje umushinga w’indirimbo eshanu bise Five Blessings Of Juda.

Aba basore bamenyekanye mu ndirimbo nyinshi zirimo Ntuzarira, Merci, Iminsi, Too Much, Burundu n’izindi.

Mu Rwanda bimaze kuba umuco ko iyo abahanzi bafatanya bagera aho bamamara cyane bagatandukana,  amatsinda nayo yabigenje atyo arimo, Urban Boys( Safi, Nizoo naHumble Gizoo), Dream Boys( Platin ndetse na Tmc ) n’andi matsinda arimo Active n’ayandi.

 

 

 

Source: Hose.rw

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button