AmakuruMumahangaPolitiki

Kenya: Ubwoba ni bwose mu batuye mu murwa mukuru Nairobi

Ubwoba ni bwinshi ku baturage batuye mu gihugu cya Kenya, nyuma y’uko Raila Odinga n’abayoboke be bamaze iminsi bategura imyigaragambyo ikomeye.

Hari bamwe mu baturage bafite ubwoba ko bashobora kuza kuhatakariza ubuzima, abandi bagasahurwa ibyabo.

Iyi myigaragambyo imaze iminsi itegurwa na Raila Odinga, ngo igamije kwamagara Perezida uriho Williams Ruto ndetse n’icyo yita imibereho ihenze cyane mugihugu.

Amashuri amwe yatangaje ko uyu munsi atigisha, kubera gutinya ko hari abashobora kuhahirira n’ibibazo, by’umwihariko mu murwa mukuru Nairobi.

Odinga yavuze ko uyu munsi wa 20 Werurwe ari itariki ifite igisobanuro. Amaze iminsi asaba abamushyigikiye kuzitabira iyi myigaragambyo ari benshi ngo bamagane ibyo batishimiye mu gihugu.

I Nairobi, abigaragambya barahurira kuri Kenyatta International Convention Centre rwagati mu murwa mukuru, aho Odinga avuga ko ari bugaragaze ubusabe bwe busaba ko perezida uriho ‘agenda kuko yibye amatora’, nubwo Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko William Ruto ariwe wayatsinze.

Ruto yavuze ko abona nta mpamvu y’iyi myigaragambyo kandi yashinje Odinga gushaka kwibasira igihugu akoresheje urugomo n’akajagari.

Odinga avuga ko iyi myigaragambyo iba mu ituze, nubwo mu mateka bizwi ko bikunze kuba ikinyuranyo cy’ibi.

Minisitiri w’ubutegetsi yaburiye ko igipolisi kiri bukore ibishoboka mu kurengera abantu n’ibyabo. Abapolisi benshi n’ibimodoka byabo birwanya imyigaragambyo byoherejwe aho bikekwa ko hari buhurire abigaragambya benshi.

BBC dukesha iyi nkuru, yanditse ko ibiciro by’ibiribwa, gaze, n’ibitoro byarazamutse muri Kenya kuva leta nshya ya Ruto yakuraho inyunganizi yatangwaga na leta muri Nzeri (9) ishize.

Ishilingi rya Kenya naryo ryaguye ku gipimo cyo hasi cyane mu mateka imbere y’idorari rya Amerika.

Hejuru ya byose ariko Odinga akomeza gushimangira ko Ruto atatsinze amatora ndetse agashaka ko yegura, ibisa n’ibidashoboka mu buryo bw’amategeko kuko intsinzi ye yo muri Kanama(8) ishize yemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga rwategetse ko ikirego cya Raila Odinga nta shingiro gifite.

Leta ivuga ko Odinga arimo gushaka guteza akajagari ku bw’inyungu bwite, ariko Odinga ashimangira ko arimo gukorera inyungu rusange.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button