Utuntu nutundi

Kenya: Abarenga 21 bapfuye bazira kwigana Yesu

 

Mu iperereza ririmo gukorwa na Polisi ya Kenya, imaze gutaburura imirambo 21 hafi y’Umujyi wa Malindi uherereye mu majyepfo ashyira uburasirazuba bw’iki gihugu, bikekwa ko ari iy’abantu bishwe n’inzara bigizwemo uruhare n’umupasiteri wabibategekaga mu kwigana Yezu.

BBC dukesha iyi nkuru Ivuga ko mu bataburuwe harimo n’abana, ndetse ngo hari amakuru ko aho hantu hashobora kuba hashyinguwe imibiri irenze iyabonywe.

Amakuru avuga ko  hari gukorwa iperereza, mu gihe Paul Mackenzie Nthenge ukekwaho kugira uruhare mu kwigisha abo bizera kwigana Yezu, yamaze gutabwa muri yombi ndetse hategerejwe ko ajyanwa mu nkiko, nubwo we abihakana avuga ko idini rye ryafunzwe mu 2019.

Nthenge yatawe muri yombi ku wa 15 Mata 2023 nyuma y’uko hari hatahuwe abantu bane bishwe n’inzara muri ubwo buryo. Uyu yanditse asaba kurekurwa by’agateganyo, ariko ubusabe bwe buteshwa agaciro.

Kugeza ubu ngo hamaze kuboneka imva zigera muri 58 bikekwa ko zashyinguwemo bene abo bantu bishwe n’inzara kubw’iyo myizerere.

Kugira ngo hamenyekane neza niba koko abo bantu bose barishwe n’inzara biteganyijwe ko abaganga bo muri icyo gihugu bazapima iyo mirambo.

Ubuyobozi buvuga ko bugeze muri iryo shyamba bwahabonye umusaraba munini cyane, ari nabwo batekereje ko hashobora kuba hashyinguye abantu benshi.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button