Amakuru

Kiyovu Sports yatewe icyuma mu rutirigongo I Goligota, APR FC ijombamo ikindi

Umunsi wa 29 wa Shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda wari wakomeje, usiga Kiyovu sports iguye I Nyagatare, APR FC ihita ifata umwanya wa mbere.

Ni mu mukino wavuzweho byinshi, by’umwihariko hashingiwe Ku buryo ikipe ya sunrise yawuteguye.

Saa cyenda zuzuye nibwo amakipe yombi yatangiye urugamba maze ikipe ya Kiyovu sports utangirana ishyaka gusa sunrise ikomeza kuyibera ibamba, byakomeje kugorana maze igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye Sunrise yahinduye imikinire isa nk’isatira Kiyovu sports, maze binyuze kuri Yafesii Mubiru ashyiramk igitego cya mbere cya sunrise byatumye Kiyovu sports ikinira Ku gitutu Ku buryo muri uwo mukino yahushijemo Penaliti yashoboraga kubaha inota rimwe, maze umukino urangira Kiyovu sports itakaje u mukino utyo, abafana ba Kiyovu Sports babura intege zibavana I goligota.

Ku rundi ruhande APR FC yo yariri kunyagira Rwamagana City dore ko yayitsinze ibitego 4-1, harimo bitatu bya Nshuti Innocent ndetse n’icya Mugisha Gilbert.

Ibi byatumye APR FC ifata umwanya wa mbere nyuma y’uko Kiyovu sports itakaje kuko zanganyije amanota 60 gusa APR FC izigamye ibitego 25 naho Kiyovu sports izigamye ibitego 15.

Uko umunsi wa 29 wa Shampiyona wagenze
Uko Urutonde rwa shampiyona ruhagaze

 

 

Related Articles

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button