AmakuruIbigezweho

XBB.1.5, ubwoko bwa Covid-19 burimo kuvuza ubuhuha muri Amerika

Imibare y’abandura Covid-19 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje kwiyongera bitewe n’ubwoko bushya (Sous-variant) bwahabonetse muri ibi bihe bya vuba.

 

Ubu bwoko bwiswe XBB.1.5 bwabonetse ku murwayi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Bukomoka kuri Omicron.

Hafi kimwe cya kabiri cy’ubwandu bushya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika buturuka kuri XBB.1.5 nk’uko inkuru ya 7 sur 7 ibivuga.

Umuyobozi ushinzwe ibya tekiniki mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, Maria Van Kerkhove, yavuze ko abayobozi mu rwego rw’ubuzima ku isi batewe impungenge n’uburyo XBB.1.5 iri gukwirakwira mu Burasirazuba bw’Amajyepfo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umubare w’abanduye XBB.1.5 wikubye kabiri mu byumweru bibiri bishize, ibituma iiatwa nk’iyandura byihuse kurusha ubundi bwoko.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, i Genève, Kerkhove yagize ati “ Ni yo ikomoka ku bundi bwoko bwa Coronavirus yandura cyane kurusha izindi zose zamenyekanye.”

Imaze kugaragara mu bihugu 29 kugeza ubu ariko ishobora kugera n’ahandi nk’uko Van Kerkhove yakomeje abivuga.

OMS nta makuru yimbitse irabona ku byerekeye ubukana bwa XBB.1.5 ndetse nta n’ikigaragaza ko ituma abantu bayanduye baremba kurenza ubundi bwoko bwa Omicron.

Muri iki gihe isi yose yari ihanze amaso u Bushinwa aho Covid-19 yakomotse nyuma y’aho ubwandu bushya bukomeje kwiyongera.

U Bushinwa bwavuzweho kudashyira ahagaragara amakuru kuri Covid-19 ibyo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima ryagaragaje ko bishobora kudindiza gahunda zo kuyirwanya.

Kugeza ubu ibihugu bimwe na bimwe birimo ibyo ku mugabane w’u Burayi byafashe ingamba zirimo izo gupima abantu bose babyinjiramo baturutse mu Bushinwa ariko ngo akaga gashobora kubigwirira guturutse muriLeta Zunze Ubumwe za Amerika kubera XBB.1.5.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button