AmakuruUburinganire

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yiyemeje gukorana n’izindi nzego mukuziba icyuho muburinganire

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango MIGEPROF igaragaza ko uburinganire atari ubw’abagore nkuko benshi babitekereza, ahubwo ko bireba buriwese kandi binyuze mubufatanye bw’inzego zitandukanye.

Ni ibyagarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Gashyantare 2024 ubwo yatangizaga igikorwa cyo gusakaza inyandiko ikubiyemo amabwiriza ngenderwaho mu kwinjiza ihame ry’uburinganire mu nzego zose za Leta, iz’abikorera n’imiryango itari iya Leta.

MIGEPROF kandi igaragaza ko iyi mirongo ikubiyemo intanbwe eshanu zerekana aho buri kigo gihagaze mu kubahiriza uburinganire rikanagena urugendo bazakora mugihe runaka kugira ngo ibyo bifuza bigerweho kandi rikabafasha mu igena migambi.

Silas Ngayaboshya umuyobozi mukuru ushinzwe uburinganire no kongerera abagore ubushobozi muri minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango, avuga ko hari inzego zigifite imibare ikiri hasi ariko Kandi hakaba n’izindi zo kwishimira kuko zimakaje ihame ry’uburinganire.

Ati” murabizi ko nko mu nteko ishinga amategeko turi kuri 61.3%, twavuga ko muri rusange duhagaze neza usibye ko hari inzego zikiganjemo abagabo cyane kurusha abagore, rero hari byinshi biri gukorwa bituma twongera umuvuduko mu bigendanye n’uburinganire.”

Silas kandi yagaragaje ko uburinganjre bugerwaho iyo abagore n’abagabo cyangwa se abahungu n’abakobwa bafite Kandi bishimira uburenganzira n’amahirwe bahabwa n’umuryango mugari ndetse n’igihugu muri rusange.

Ati” uburinganganire bugerwaho iyo inzozi zabo(abagore n’abagabo) ndetse n’ubushobozi bwabo buhabwa agaciro kuburyo bungana kandi noneho umuryango mugari ugashyiraho ibikenewe byose kuburyo bagera kuri za nzozi zabo no kuburyo byabindi bashoboye babikora nta nkomyi cyangwa nta mbogamizi zivuga ngo wowe uri igitsina gabo cyangwa uri umugore.”

“Ibyo rero birubakwa ariko hahindurwa imyumvire, hanashyirwaho ibikenerwa byose kugira ngo ushaka kugera hahandi yifuza, ahagere nta nkomyi. Uburinganganire tuzabugeraho mugihe tuzakorana n’inzego zose.”

Silas Ngayaboshya umuyobozi mukuru ushinzwe uburinganire no kongerera umugore ubushobozi

Madam Nyirajyambere Belancille ni umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore ku rwego rw’igihugu, yagaragaje ko uburinganganire butareba umuntu umwe gusa ahubwo bireba inzego zose

Ati” uburinganire ntibureba umugore gusa ahubwo bisaba ubufatanye. Nk’inama y’igihugu y’abagore, ntabwo tureba abagore gusa, dukora ubuvugizi kubibazo bibangamiye iterambere ry’umugore ariko Cyane Cyane natwe turi mumuryango, ntabwo ari umuntu umwe gusa ahubwo turuzuzanya n’izindi nzego.”

Bamwe mu bitabiriye iki gikorwa bari munzego za leta, imiryango mpuzamahanga n’inzego z’abikorera bagaragaje ko nubwo hari icyuho kikigaragara aho bakorera ariko hari intambwe iringuterwa ngo uburinganganire bwimakazwe.

Uyu ni Mwiseneza Julienne, Ushinzwe imishinga mu kigo gishizwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi (EDCL) yagize ati: “Ni byo koko ibyuho birahari, hari abagabo baruta abagore ariko hari ingamba zashyizweho muri iyi minsi kugira ingo icyo cyuho kigende kivaho. Aya mabwiriza ku ihame ry’uburinganire tubonye azatuma tubasha ku ntego twiyemeje”.

Ubwo yafunguraga inama ya Women Deliver umwaka ushize wa 2023, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yaravuze ati” bishobora kudufatq imyaka irenga ijana dukomeje kugendera kuri uyu muvuduko tutaragera kuburinganire, niyo mpamvu tugomba gushaka uburyo budasanzwe bwo kugira ngo twihutishe umuvuduko kugira ngo tubugereho.”

Ibipimo mpuzamahanga bya World Economic Forum byo muri 2023, bigaragaza u Rwanda nk’igihugu cya Kabiri muri Afurika nyuma ya Namibia mu kubahiriza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button