Utuntu nutundi

Biravugwa ko uwahoze ari minisitiri w’intebe mu Burundi yaburiwe irengero

Mu gihugu cy’u Burundi haravugwa ihunga ry’umusirikare mukuru Gen Alain Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe bivugwa ko yerekeje Tanzania.

Ni nyuma y’aho Umushinjacyaha mukuru w’u Burundi ategetse ko urugo rwe rusakwa hagashakishwa akayabo k’amamiriyari yashinjwaga.

Amakuru yemezwa na bamwe mu bihangange byo mu ishyaka CNDD-FDD, nuko Général Alain-Guillaume Bunyoni yaba yageze mu gihugu cya Tanzaniya nyuma yo gucika kuwa mbere Tariki ya 17  Mata 2023,ubwo inzego z’umutekano zari ziriwe zimusaka aho atuye.
Biravugwa ko hari abasirikare b’aba général mu gisirikare cy’u Burundi bamufashije gucika aho bamuhaye amakuru imbere y’igihe akamenya uko ahunga.
Kuri uyu wa mbere,hakozwe isaka ridasanzwe mu ngo ebyiri za Gén. Alain-Guillaume Bunyoni.

Amakuru avuga ko nta  mafaranga yasanzwe mu nzu y’uyu mugabo wari igikomerezwa mu Burundi,inyuma y’uko inzego z’umutekano zari zahawe amakuru ko mu nzu ya Bunyoni haba habitswe miliyari 20 FBU.

Ikindi nuko Bunyoni batigeze bamubona ubwo hakorwaga iryo sakwa, aho benshi bibajije aho yari yihishe.
Ntabwo hamenyekanye icyavuye muri iri saka ndetse n’icyakurikiyeho nyuma yaryo.

Gen. Bunyoni yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’intebe tariki ya 7 Nzeri 2022. Nyuma y’amezi atatu yambuwe abasirikare n’abapolisi barindaga urugo rwe.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button