AmakuruUbuhamya

Muhanga: CARSA, umuryango wagaruye urukundo n’ubumwe mu barokotse Jenoside n’abayikoze

Mu murenge wa Mushishiro wo mu Karere ka Muhanga, ku itariki ya 15 Nzeri 2023 umuryango wa CARSA (Christian Action for Reconciliation and Social Assistance) wizihije imyaka 6 umaze ukorera ibikorwa byawo muri uwo murenge ndetse by’anahujwe no kwizihiza imyaka 20 uwo muryango umaze ushinzwe.

Uwo muhango wateguwe m’ubufatanye bwa CARSA hamwe n’amatsinda y’ubumwe n’ubudaheranwa agizwe n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi ndetse nabayigizemo uruhare bibumbiye muri ayo matsinda y’ubumwe n’ubudaheranwa.

Abagize ayo matsinda bahamya ko uyu muryango wa CARSA wabafashije kwigobotora ingoyi y’amacakubiri ashingiye k’umoko, gukira ibikomere n’ihungabana no kwiyunga, aho kuri ubu babanye batishishanya.

Habyarima Eugene, uvuka muri uyu murenge ni umwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 aho by’umwihariko yagize uruhare mu rupfu rw’imiryango ya Yamuragiye Epiphanie, bombi bari bitabiriye ibi birori. Nyuma ya Jenoside, uyu Eugene yarafunzwe amara imyaka icumi muri gereza kubw’uruhari yagize muri Jenoside. Yaje  gufungurwa binyuze  muri Gacaca, aho yemeye icyaha, akirega, asaba imbabazi imiryango yahemukiye arazihabwa.

carsa
Habyarima Eugene na Yamuragiye Epiphanie

Atanga ubuhamya, yavuze ko nubwo yari yarahawe imbabazi ariko yakomeje kubana nabo yahemukiye mu rwikekwe ndetse iyo yahuraga n’umwe mubagize umuryango wa Yamuragiye yumvaga afite ubwoba kugeza ubwo umuryango wa CARSA waje, ukabahugura, agasaba Epiphanie imbabazi nyuma yuko amaze gusobanukirwa uburemere bw’icyaha yakoze ndetse no gusobanukirwa inyungu ziva mu gusaba imbabazi uwo yakemukiye. Ibi byamufashije kubohoka no gushira ubwoba yahoranaga, bituma Epiphanie amuha imbabazi bityo bunga ubumwe hagati yabo.

Habyarima yagize ati” Igihe cyaje kugera umuryango CARSA uraza, uraduhugura uratwigisha, inyigisho tuzifatira hamwe. Imitima yacu rero yaje kuba imwe, dukira mu mitima, nkira iphunwe n’ubwoba ndetse na mugenzi wanjye akira ibikomere, ibi byatubereye urufatiro.”

Yakomeje agira ati” Nyuma y’amahugurwa twahawe na CARSA abagize Akagari ka Rukaragata twibumbiye hamwe mu itsinda ry’ubumwe n’ubudaheranwa, ubu turahinga, tugahingirana ndetse iyo hari ugize ikibazo dushaka uburyo tukajya ku mufata mu mugongo

Yamuragiye Epiphanie wabuze abantu 11 bo mu muryango we, bishwe umunsi umwe mu gihe cya Jenoside, bigizwemo uruhare na Habyarima, avuga ko nyuma yayo mahano yamugwiriye bitari byoroshye kubyakira, ndetse yagerageje gahunda zitandukanye z’isanamitima gusa bikarangira ntacyo bitanze.

Yamuragiye yagize ati”Nyuma ya Jenoside twahuye na gahunda zitandukanye zigisha isanamitima ariko ni nkaho ntacyo byatanze kuko narimfite ikibazo cyuko nahuraga na Eugene nkumva n’ubundi ibyo yakoze ntabwo yabyihanye abikuye ku mutima ndetse nkumva nta namwakira

Yakomeje agira ati”Ariko nyuma twaje guhura n’umuryango wa CARSA, uduha amahugurwa kandi turi kumwe na Eugene, uradukurikirana inshuro nyinshi, udusura mu rugo, ukajya utwitaho mu cyo dukeneye cyose, utwigisha uburyo bwo gukira ibikomere ku mutima, maze twumva amasomo adufashije, ubu twariyakiye, kugeza uyu munsi rwose dufite ubumwe n’ubudaheranwa. Muri ayo mahugurwa nibwo Eugene yanyegereye ansaba imbabazi ubona ko yaciye bugufi, nanjye bintera imbaraga zo kumubabarira”.

Iyi gahunda y’isanamitima y’umuryango wa CARSA imaze gusakara no kugera kubantu benshi cyane, by’umwihariko mu Murenge wa Mushishiro hari amatsinda 8 y’ubudaheranwa (Resilient Cell Groups) akora neza, arimo abanyamuryango 275. Muri Gahunda yo gutanga Inka y’ubwiyunge (Cow for Peace) ihuza uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi n’uwamuhemukiye hamaze gutangwa inka zigera kuri 35 ndetse 26 zarabyaye zihabwa abandi, aho umuryango w’uwarokotse Jenoside n’uwayigizemo uruhare bahabwa inka, hanyuma bagafatanya kuyitaho kugira ngo bakomeze kubagarira ubumwe n’urugendo rw’imbabazi hagati yabo.

Mbonyingabo Christophe, Umuyobozi Mukuri wa CARSA yavuze ko ibi birori byateguwe na CARSA ariko cyane cyane k’ubufanye bw’ amatsinda amaze imyaka 6 akorera mu murenge wa Mushishiro, agizwe n’abarokotse Jenoside ndetse n’abayigizemo uruhare kugira ngo bishimire umusanzu uyu muryango umaze gutanga mu gusana imitima y’abanyarwanda.

Mbonyingabo yasobanuye neza impamvu uyu muryango wabayeho aho yavuze ko bishingiye ku mateka y’u Rwanda cyane cyane amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, ari ngombwa gushyira imbaraga mu gusana imitima no gufasha abanyarwanda kongera kubaka ubumwe. Ubu hagiye gushira imyaka 30 urugendo rwo gusaba imbabazi, kwiyunga no gusana imibanire y’Abanyarwanda rutangiye. Nubwo hari intambwe yatewe haracyari urugendo rwo gukomeza kubaka umwe kuko usanga umuntu yarahemukiwe na mugenzi we bari baturanye, barabanye igihe kinini, barasangiye, bariganye kugira ngo rero abo bantu bazongere kwiyunga, kunga  ubumwe no kwizerana ntabwo ari ikintu cyoroshye.

Yagize ati” Niyo mpamvu, CARSA, icyo dukora nyamukuru, ni ugutanga umusanzu mutoya wo kongera gusana imibanire, kongera gufasha abantu gutera intambwe y’urugendo rwo gukira ibikomere byakomotse kuri ayo mateka ariko no gufasha abagize uruhare muri Jenoside kwemera icyaha, bacyemejwe no kumenya ingaruka n’uburemere bw’ibyo bakoze bagatera intambwe yo kwihana babikuye ku mutima, bitari ibyo gutuma bafungurwa.

carsa
Mukayibanda Prisca, uyobora Umurenge wa Mushishiro

Mukayibanda Prisca, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro wari umushyitsi mukuru muri ibi birori yavuze ko Jenoside yakorewe abatutsi ikirangira abantu bari babanye bishishinya, ntawe ushaka guhuza amaso n’undi.

Yagize ati” Mu by’ukuri Jenoside irangira, haba abayikoze ntibifuzaga kureba amaso ku maso na bo bayikoreye, byari bigoye, yari inzira igoye, bamwe bifuzaga kunyura iy’ubusamo, bagahunga bati sinzogere kumubona abandi bati sinzava mu rugo ntazahura na cya runaka cyampekuye. Gusa nta muti urabye warurimo.”

Yakomeje agira ati” Ndashimira umuryango wa CARSA ndetse n’indi miryango y’isanamitima yagiye idufasha kuruhura imitima y’abanyarwanda yari ibabaye, igafasha muri gahunda y’ubwiyunge.”

CARSA ni umuryango Nyarwanda wa Gikirisitu utabogamiye ku idini iryari ryose, umaze imyaka 20 ubayeho, ukora ibikorwa by’isanamitima, kubaka amahoro arambye, gukemura amakimbirane no kwiteza imbere. Ibikorwa byawo byiganje cyane mu Karere ka Muhanga na  Kamonyi.

carsa

carsa

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button