MumahangaUtuntu nutundi

Umukobwa wa Perezida Ruto, akomeje guhabwa urwamenyo hirya no hino

Umukobwa wa Perezida Ruto, akomeje kwibazwaho n’abatari bake nyuma yo gushinga ibiro by’umukobwa wa Perezida, Ibintu bitari bisanzwe bimemyerewe muri iki gihugu, ndetse no mu karere.

Charlene Ruto, amaze iminsi agenda hirya no hino mu mahanga, agahura n’abategetsi benshi bakomeye gusa abanyakenya bakibaza urwego agiyemo bikabayobera.

Byongeye kuba ibindi bindi, ubwo we n’abandi bantu yari ayoboye we avuga ko ari abakozi bo mu biro bya First Daughter, berekezaga I Arusha muri Tanzania, ndetse akabamurika nk’abakozi be koko.

Muri video yashyizwe ku mbuga nkoranyamba, agaragara ari kumurika abakozi muri office of first Daughter. Ubwo yaberekanaga Abantu bamwe bakomye amashyi, abandi barabinenga, bibaza uwamuhaye uburenganzira bwo gushinga ibyo biro yita ko ayoboye.

Muri iyo video yumvikana avuga ati ” uyu ni Germaine Momanyi ushinzwe ubucuruzi n’ishoramari muri office ya First Daughter”…..mugihe abantu bamwe bari batangiye guseka, Charlene ati”simbona igisekeje”……..

Icyakora uyu mukobwa ntiyavuze birambuye ibijyanye n’imikorere y’ibiro bye.

Gusa ibi byakozwe na Charlene Ruto byatumye bamwe mu banyakenya barakara cyane, bavuga ko imisoro batanga ikoreshwa uko yiboneye n’uyu muryango ngo kuko ibi biro bidasanzwe byemewe.

Ibi biri gukorwa na Charlene Ruto, benshi babigereranyije n’igihe Donald Trump yari ari kubutegetsi, kuko umuhungu we Ivanka Trump nawe yasaga nuri mu butegetsi bwiki gihugu.

Charlene Ruto avuga ko ari impirimbanyi mu bijyanye n’ibidukikije ndetse ngo akaba ijwi ry’urubyiruko.

 

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button