UbuhamyaUbureziUbuvugiziUbuzima

Ubuhamya bwa Assoumpta wirukanwe muri Kaminuza kubera gutwita

Ingabire assoumpta ni umugore ufite aho ageze ariko afite aho yavuye ndetse akaba yaranahuye n’ibikomere birimo ihohoterwa, ibyanatumye yirukanwa muri kaminuza kuko yatwaye inda. Mu kiganiro yagiranye na Umusemburo.com yatanze ubuhamya bwafasha by’umwihariko abagore n’abakobwa babyariye iwabo guhindura imitekerereze.

“Nitwa Ingabire assoumpta ndi umumama w’Abana batatu, navutse mu 1982, niga amashuri abanza ndetse n’ayisumbuye. Jenosise yakorewe abatutsi yabaye ndangije ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye. Aho Jenoside irangiriye habayeho kwisuganya, turongera dushakirwa uko twasubira ku ishuri.

Icyo gihe sinakomereje mu mwaka wa Kane kuko nkuko bisanzwe umwana usoje uwagatatu w’amashuri yisumbuye, ahita ajya mu wa Kane, ariko siko byagenze kuri njye kuko nahise nkomereza mu wa Gatanu, ubwo icyo gihe narimfite imyaka 13 y’amavuko. Amashuri yisumbuye narayize ararangira, ndetse igihe kiragera amanota y’abatsinze arasohoka nisanga kurutonde rw’abagombaga kujya kwiga mu ishuri nderabarezi rya KIE.

Ndi mubana bato batangiye kwiga muri kaminuza ya KIE, kuko icyo gihe mu mwaka wa 1998 narimfite imyaka 16 y’amavuko. Ubwo narindangije umwaka wambere nahise ntwara inda, murabyumva muri icyo gihe gutwara inda byari igitangaza, ndetse no muri kaminuza baranyirukana kuko narintwite Kandi nta mugabo.

Igihe cyarageze ndabyara, gusa ngumana ikintu mu mutima cyo kuzakomeza kwiga ndetse nubwo ntarinzi uko nzabigenza numvaga nzasubira kuri cyakigo Kandi bari baranyirukanye. Nyuma yaho naragiye nkoresha diplome ya Humanite narimfite nsubira mu burezi. Noneho rero KIE itangira kuvuga ko abarimu bari muburezi bakongera bakagaruka bakiga mucyo twitaga mature.

Navuye muri KIE mu mwaka wa 1998, nongera gusubirayo muri 2006 nagezeyo ya dosiye yanjye yuko nahavuye nirukanwe iragaruka. Rero icyatimye bangumana nuko muri icyo kizamini cya mature twakoze nari nagitsinze ku manota yo hejuru buri wese ubona antangarira, cyane ko icyo gihe narimfite abana babiri ibyo ndetse byanatumye inkuru yanjye ikwira, batangira kuvuga ko nubwo banyirukanye nta kosa nari nakoze kuko gutwara inda nta kosa ryari ririmo.

Ingabire assoumpta yirukanwe muri kaminuza afite imyaka 16 y’amavuko kubera gutwita

Ubwo rero naringarutse muri 2006 nasubiye mu ishuri ndiga, rero kugira ngo Imana igaragaze ko nshoboye nubwo nabuzwaga amahirwe, nagize imbaraga zidasanzwe ndetse icyo gihe nigaga Siyansi nubwo abantu cyane abagore bazitinyaga kandi narinje kuhiga nubundi ntwite ariko Imana yaramfashije ndarangiza ndetse ibirori byanjye igihe nasozaga kwiga byishimiwe na benshi.”

Nyuma y’ubuzima butoroshye yanyuzemo, Ingabire Assoumpta yakomeje kubaho ndetse igihe cyarageze akomeza amasomo ye yiga ikiciro cya gatatu cya Kaminuza muri Education management, ndetse kuri ubu Ari kwiga ashaka impamyabumenyi y’ikirenga muri Philosophy in Education.

Assoumpta asoza kandi agira inama abagore n’abakobwa babyariye iwabo ariko bakagira ipfunwe ryo kongera gusubira ku ishuri.

Ati” abakobwa bacikirije amashuri bakwiye icyambere kwikunda Kandi bakita ku kubungabunga imitekerereze yabo mu rwego rwo kwirinda guhungabanywa n’ibyababayeho.
Kwiha intego yo kuzasubukura amasomo yabo bacikirije.”

Gutanga amakuru ku ihohoterwa bakorewe cyangwa bagikorerwa ni kimwe mu byabafasha kugira ngo bahabwe ubutabera, ndetse igihe bashije kugaruka mu ishuri bakiga bashyizeho umwete kandi bagatsinda neza Kandi bakiga bakagera kure hashoboka.”

Nyuma y’ubuzima butoroshye yanyuzemo, ubuzima bwaragarutse ubu afite abana batatu

Kuri ubu Ingabire ni umwe mu bagize akaba n’umuyobozi wungirije w’umuryango SEVOTA umuryango w’ubufatanye n’ubufashanye bw’abagore by’umwihariko abagore nahuye cyangwa bagihura n’ihohoterwa, ndetse akaba yarabashije kwitabira inama mpuzamahanga yiga ku iterambere ry’umugore ibaye kunshuro ya karindwi muri uyu mwaka wa 2023.

SEVOTA ni umuryango wavutse mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi. Intego ya mbere yari ugushakira ubutabera abagore bahuye n’ihohoterwa mu gihe cya Jenoside no kubafasha mu rugendo rwo kwiyakira. Na n’uyu munsi bakomeje ibikorwa byo gufasha umugore nk’umunyantege nke, gufasha mu bikorwa by’isanamitima n’ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi.

SEVOTA ni umuryango w’ubufatanye mu kubungabunga ubwisanzure bw’abapfakazi n’imfubyi hagamijwe umurimo no kwiteza imbere.

Kuri ubu Ingabire ni umuyobozi wungirije w’umuryango SEVOTA

Related Articles

One Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button