Amakuru

Umugabo yiraye mumurima w’uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi arandura imyaka

Mu gihe abanyarwanda bari mu gihe cy’icyunamo no kwibuka kunshuro ya 30 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu karere ka Gicumbi umugabo witwa Joseph Dusabimana, yiraye mu myaka y’umubyeyi witwa Claudine Mukagatsinzi warokotse Jenoside yakorewe abatutsi arayirandura.

Nkuko bitangazwa na Claudine, ngo uyu mugabo ntabwo yaranduye imyaka gusa, ahubwo ngo yageretseho n’amagambo amukomeretse, ngo kuko yamubwiye ko iyo amusanga ari kuyihinga yari kumutabana nayo.

Ati”nahuye na Joseph avuye mumurima wanjye nsanga amaze kurandagura imigozi y’ibijumba nari naratabiye, mubajije impamvu yabikoze ambwira ko iyo ansanga ndi kuyitabira nanjye yari kuntabamo ngo kuko nubundi n’abo twafungishije bakoze Jenoside bafunguwe.”

Parfaite Uwera, umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Gicumbi yavuze ko ibi byabaye ku wa 10 Mata 2024, ndetse ko inzego z’umutekano zikomeje gushakisha uyu mugabo.

Amakuru avuga ko Joseph Dusabimana akimara kubwira atyo Claudine, yahise amanuka mu gashyamba ndetse kugeza magingo aya ngo akaba yaburiwe irengero, gusa akomeje gushakishwa.

Src: umuseke

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button