AmakuruImikino

Azam Fc yirukanye abakinnyi bane barimo Ally Niyonzima

Ikipe ya Azam Fc yo muri Tanzania yatangaje ko yamaze gutandukana n’abakinnyi bane barimo na Ally Niyonzima umunyarwanda ukina hagati mu kibuga.

Ni mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa instagram rw’iyi kipe buvuga ko butagikomezanyije naba bakinnyi mu mwaka w’imikino utaha.

Ally Niyonzima yinjiye muri Azam Fc mu mwaka wa 2020 aho yari yasinye gukinira iyi kipe imyaka 2, atandukanye nayo nyuma y’umwaka umwe.

Yagize iti “tumaze gutandukana k’ubwumvikane n’abakinnyi bacu 4 mpuzamahanga. Abo bakinnyi ni myugariro wo hagati, Yakubu Mohammed, ukina mu kibuga hagati, Ally Niyonzima, rutahizamu Mpiana Monzinzi na Obrey Chirwa wari usoje amasezerano.”

Azam FC ikaba yabashimiye ubwitange bagaragaje, ibifuriza amahirwe masa.

Hari amakuru avuga ko Ally Niyonzima ashobora kugaruka mu ikipe ya Rayon Sports yanyuzemo cyangwa mu ikipe ya AS Kigali ihagaze neza ku isoko ry’igura n’igurisha.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button