AmakuruUburinganire

Umugore ni inkingi ya mwamba mu iterambere”Minisitiri Dr Valentine Uwamariya”

Tariki 15 Ukwakira buri mwaka hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore wo mu cyaro. Mu Rwanda kuri iyi nshuro uyu munsi ku rwego rw’igihugu wizihirijwe mu mudugudu wa Mugote, akagali ka Gishari, umurenge wa Rubaya, mu karere ka Gicumbi mu ntara y’amajyaruguru, ufite insanganyamatsiko igira iti” Dushyigikire iterambere ry’umugore wo mucyaro.”

Uyu munsi wizihijwe ku nshuro ya 26, waranzwe n’ibirori aho wabonaga ababyeyi babukereye mu mukenyero, ndetse akanyamuneza ari kose ku maso, bishimira ibyo bagezeho nk’abagore bo mu cyaro.

Umuryango wa Bizimana Emmanuel na Musabyimana Collette, Ni umwe mu miryango y’intangarugero mu murenge wa Rubaya ndetse ukaba n’umwe mu batanze ubuhamya. Bavuze ko ibiganiro hagati y’abashakanye ari isoko y’iterambere ry’umuryango.

Bati” twabonye tutazaguma mubukene, twiyemeza gukora cyane, dutangire guhinga uko dushoboye, tugakodesha imirima myinshi, ndetse kumwaka wa mbere twinjije ibihumbi 300 dukuye mu myaka twahinze. Ndetse twabashije no kubaka inzu yo kubamo tuva muri Nyakatsi twabagamo, turi abahamya b’uko nta muryango wagera ku iterambere hatabayeho ikiganiro hagati y’abashakanye. Kuganira hagati y’abashakanye ni isoko y’iterambere mu muryango. Ibi kandi iyo tutabigiramo uruhare twembi ntabwo twari kuba turi hano dutanga ubuhamya. Ikindi ni uko gucunga neza umutungo w’urugo byatumye tubana mumahoro kuko twafunguje konti muri banki buri wese kugiti cye ariko umwe akaba umwishingizi w’undi. Ibyo twagezeyo ni byinshi kandi tubifashijwemo n’ibigo by’imari, twabonye inguzanyo tubasha gukomeza kwiteza imbere.”

Emmanuel na Collette batanze ubuhamya bw’uko bikuye mubukene.

Umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore Nyirajyambere Dancille yavuze ko abagore batangiye kugana ibigo by’imari, gusa ngo hakaba hagikenewe ubundi bumenyi kugira ngo umubare wabo ukomeze kwiyongera.

“Nubwo abagore basigaye bitabira kugana ibigo by’imari bagasaba inguzanyo, ariko bakeneye gukomeza guhabwa ubumenyi bubafasha gutinyuka kugira ngo umubare w’abagana ibigo by’imari wiyongere ndetse n’iterambere ryabo muri rusange rikomeze kuzamuka. Ibi bizagerwaho ba mutima w’urugo nibirinda ubusinzi n’amakimbirane yo mu muryango, ariko Kandi babifashijwemo n’abagabo babo.”

Umuyobozi w’inama y’igihugu y’abagore Nyiramajyambere Dancille

Guverineri w’intara y’amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice yavuze ko uyu ari umwanya mwiza wo kuzirikana aho umugore wo mucyaro ageze yiteza imbere, ndetse ashimangira ko ufashije umugore aba afashije igihugu kandi ko byose bikwiye kugirwamo uruhare n’abagabo by’umwihariko bahosha amakimbirane yo mu miryango.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi birori, minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Dr. Valentine Uwamariya, yibukije abagore ko iterambere ryabo rigomba guhera kubuzima bwabo, kandi ko umugore ari imbaraga z’igihugu akaba inkingi ya mwamba mu mibereho n’iterambere ry’urugo.

Ati” Iterambere ryanyu rigomba gihera kubuzima bwanyu bwa buri munsi, duhereye kubyo muhinga n’uburyo mubihingamo. Ntabwo mwakwitwa abahinzi n’aborozi beza, mugifite abana bagwingiye mungo. Ibi byose bizashoboka nimufata iyambere mu iterambere ryanyu. Ndasaba kandi abagabo mwese gufatanya no kwizera abagore banyu ko bashoboye, cyane cyane mu mirimo ibyara inyungu. Dufatanye kurwanya igwingira, ubusinzi, ubuharike, twite ku isuku, turwanye ubusinzi, duhore ku isonga mu kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose rikorerwa mu muryango.”

Minisitiri Dr. Valentine Uwamariya hamwe n’umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gicumbi

Minisitiri Dr. Valentine kandi yakomoje kuruhare rwa BDF mu iterambere ry’abagore ndetse n’urubyiruko, avuga ko ubumenyi bw’abagore no gutinyuka ari kimwe mu byabafasha kugera kungizanyo zitangwa n’ibigo by’imari.

Ati” muri BDF amafaranga arahari ahubwo ikibazo ni ubumenyi abagore bataragira bwo kuba bafata inguzano. Benshi barabitinya ariko nanone hari hakirimo imbogamizi zuko izo nguzanyo zitwa iz’umugore ariko umugabo nawe aba agomba kuyigiraho uruhare kuko aba ayizanye murugo kugira ngo azamure iterambere ry’urugo rwabo. Kuzamura ubushobozi bwabo mukumenya uko bagera kuri iyo nguzanyo, n’uko bayikoresha ikababyarira inyungu ni inshingano dufite nk’inzego zitandukanye kugira ngo ibyo byose bigerweho.”

Ibi birori kandi byaranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo, kumurika bimwe mu bikorwa by’iterambere abagore bibumbiye mu matsinda bagezeho, kuremera imiryango itishoboye, gutanga igishoro ku matsinda n’amakoperative y’abagore n’ibindi.

Abagore baremeye bagenzi babo batishiboye

Mu baturage barenga ibihumbi 448 batuye mu karere ka Gicumbi, abagore bagize ijanisha rya 51.8% mugihe abagabo ari 49.2%. aka karere kandi kagizwe n’ingo ibihumbi 109,374, zituye mirenge 21 ugize aka karere.

Ibi birori kandi byitabiriwe n’abahagarariye inzego zitandukanye

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button