AmakuruImyidagaduro

Turahirwa Moses yemeye ko ari we uri mu mashusho asambana n’abagabo bagenzi be

Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions iri mu zikomeye mu Rwanda yemeye ko ari we ugaragara mu mashusho yagiye hanze ari gusambana n’abagabo bagenzi be, asaba imbabazi Abanyarwanda baba barababajwe nayo.

 

Aya mashusho amaze iminsi ari kurikoroza uyu musore agaragara ari gukora imibonano mpuzabitsina na bagenzi be babiri.

Nyuma y’uko aya mashusho agiye hanze hari abatekereje ko uyu atari Turahirwa, n’abemezaga ko ari we bakibaza ibyamubayeho byatumye yisanga aya mashusho ye yagiye hanze.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Turahirwa yasabye imbabazi Abanyarwanda muri rusange ababwira ko amashusho babonye ari ayabacitse akajya hanze nyamara ari muri filime bitegura gusohora.

Ati “Ndasaba imbabazi abavandimwe banjye bo mu Rwanda bakozweho n’aya mashusho yashyizwe ku karubanda ajyanye na filime iri gufatirwa mu Butaliyani ndetse n’abakinnyi ba filime b’Abataliyani n’inzu z’imideli nazo zagizweho ingaruka n’iki kibazo.”

Turahirwa yakomeje avuga ko konti ye ya Snapchat yakoreshejwe ubwo aya mashusho yashyirwaga hanze yibwe n’abantu bataramenyekana, ndetse asaba abantu kwitondera ibindi bintu bishobora kuyinyuzwaho.

Uyu musore yakomeje abwira abamukurikira ko amashusho yashyizwe hanze ari amwe mu agize filime ye yise ‘Kwanda Season1’.

Ibi kimwe n’ibindi yagarutseho asaba imbabazi, Turahirwa yabivuze nyuma y’uko hashyizwe hanze amashusho afite amasegonda 59 yatambukijwe kuri konti ye ya snapchat.

Ni amashusho yagiye hanze asamirwa hejuru n’abakurikirana imyidagaduro batishimiye kubona uyu musore ari gusambana na bagenzi be bahuje igitsina.

Turahirwa yemeje ko amashusho yagiye hanze ari aye yakuwe muri filime ari gukorera mu Butaliyani

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button