AmakuruMumahanga

Zimbabwe igiye gukuraho igihano cy’urupfu

Igihugu cya Zimbabwe kigiye gutera intambwe ikomeye mu bigendanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, kuko kigiye gukuraho igihano cy’urupfu cyari kikiri mumategeko ahana iki gihugu kigenderaho.

Iki gihano cy’urupfu muri Zimbabwe cyasaga n’ubundi nk’aho cyatangiye gukurwaho buhoro buhoro kuko umuntu wanyuma uheruka kwicwa ari uwo mu myaka 19 ishize, ni ukuvuga ko yishwe muri 2005, Kandi kuri ubu hari benshi bafunzwe bakatiwe icyo gihano ariko ntibyashyizwe mu bikorwa.

Ibi byemejwe na minisitiri w’itangazamakudu Jenfan Muswere, aho yavuze ko uyu mushinga wo gukuraho igihano cy’urupfu wemejwe n’inama y’abaminisitiri, ndetse bikaba biri no mubyifuzo by’abaturage benshi b’iki gihugu.

Perezida Emmerson Mnangagwa ari mubashyigikiye cyane ko iki gihano cy’urupfu gikurwaho, kuko nawe ubwe muri za 60 yigeze gukatirwa kwicwa, ubwo yari munyeshyamba zaharaniraga ubwigenge bwa Zimbabwe.

Amakuru aturuka muri Zimbabwe kandi agaragaza ko kuva iki gihugu cyabona ubwigenge mu 1980, abantu 79 aribo bahamishijwe igihano cy’urupfu.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty international, ugaragaza ko mu mwaka wa 2022, ibihugu 87 byari bigifite igihano cy’urupfu mu mategeko yabyo ahana ibyaha.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button