Amakuru

Ku kigero cya 99%, Rayon Sports yamaze gutandukana na Onana

Ikipe ya Rayon Sports izasokera igihugu mu mikino ya CAF confederation Cup yinginze Umunya Cameroon, Leandre Willy Esomba Onana, ariko ababera ibamba, ubu rayon Sports yamaze kwiyakira.

Nyuma y’aho Rayon Sports ibonye itike yo gusokera igihugu mu mikino ya CAF confederation Cup, yatangiye gushakisha abakinnyi izakoresha mu mwaka w’imikino utaha, aho yifuje kongerera amasezerano Umunya Cameroon Leandre Willy Esomba Onana wayitsindiye ibitego 16 ariko bikaba bivugwa ko uyu musore yamaze kumvikana na Simba Sport club yo muri Tanzaniya bityo Rayon Sports ikaba itizeye ko izaba ifite uyu musore umwaka utaha.

Amakuru ava mu gihugu cya Tanzaniya avuga ko uyu musore yamaze kumvikana iby’ibanze  na Simba Sport club, Ku buryo ntagihindutse araza gusiniyira iyi kipe vuba bidatinze.

Leandre Willy Esomba Onana yabaye uwatsinze ibitego byinshi muri Shampiyona y’ikiciro cya mbere hano mu Rwanda n’ibitego 16, ndetse uwavuga ko ariwe mukinnyi w’umwaka muri iyi shampiyona ntiyaba abeshye.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button