AmakuruMumahanga

Ubudage: Abantu 80 bamaze guhitanwa n’umwuzure

Chancellier’ w’u Budage, Angela Markel yiyemeje gutanga ubufasha ku bahitanywe n’umwuzure wibasiye igihugu cye aho abantu 80 bamaze kubarurwa ko bapfuye, Uburayi bw’Uburengerazuba burugarijwe.

Umubare w’amaze kuburira ubuzima mu myuzure yatewe n’imvura nyinshi ikomeje  kwiyongera,  kuri uyu wa Gatanu abagera kuri 81  nibo bamaze gutangazwa ko bapfuye mu Budage.

Igitangazamakuru cyo mu Budage German broadcaster ARD, gitangaza ko abantu 1300 baburiwe irengero mu Karere ka  Ahrweiler  kari mu Majyepfo y’Intara y’Umujyi wa Cologne.

Kugeza ubu mu bice bitandukanye by’Igihugu itumanaho ntiri gukora, bivuze ko imiryango imwe n’imwe n’inshuti zitandukanye batari kubasha kuvugana.

Impuguke zatangaje ko iri hindagurika ry’ikirere ryateje imyuzure rishobora kwiyongera rikaba ryanatera n’ibindi bibazo bitandukanye bishobora guhungabanya ikirere.

Ubwo yari  i Washington mu nama na Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Bidem, Umuyobozi w’Ubudage Angela Merkel yihanganishije ababuze ababo muri iyi myuzure .

Yagize ati “Mfite ubwoba ko tuzabona  ingaruka z’ibi byago mu gihe kiri imbere.”

Merkel avugana n’abaturage bagizweho ingaruka n’uyu mwuzure yababwiye ko hagiye gushyirwamo imbaraga mu kubashakira ubufasha no gusana ibyangiritse.

Ati “Ntituzigera tubasiga mwenyine muri iki gihe cy’akaga.”

Leta zimwe zigize Ubudage zirimo iza Rhineland-Palatinate na Rhine-Westphalie ziri mu Majyaruguru y’Igihugu zibasiwe cyane n’ibiza byatewe n’imyuzure ariko Ububiligi n’Ubuholandi na byo byibasiwe cyane n’umwuzure, kimwe Luxembourg no mu Busuwisi.

Abapolisi, abasirikari ndetse n’abakozi bashinzwe  ibikorwa by’ubutabazi bagera ku 15.000 bari  kugerageza mu gushakisha no gutabara ari na ko hifashishwa indege zitabara abakiri mu nzu.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button