AmakuruIwacu iyo

Gakenke:Gitifu n’abaturage bagaragaye bakubita umumotari RIB yabafunze

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Nyakanga 2021, rwatangaje ko rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhondo mu Karere ka Gekenke n’abandi bari kumwe ubwo bakubitaga umotari.

Ku mbuga nkoranyambaga hari gucicikana amashusho y’abantu bari gukubita umumotari wari utwaye imizigo kuri moto.

Abagaragara bakubita uriya mu motari bamukorera ibikorwa bibi birimo kumwambura imyenda, baba bavuga Ikinyarwanda, bavuga ko uwo mumotari yarenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Benshi mu batanze ibitekerezo kuri aya mashusho, bavugaga ko ibi bidakwiye mu Rwanda rwa none ruzwiho kugendera ku mategeko no kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

RIB ivuga ko bariya bantu “Bakurikiranweho ibyaha by’iyica rubozo, gukubita no gukomeretsa umuturage mu gihe bagenzuraga ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.”

Uru rwego rutangaza ko bariya bantu ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rushashi na Gakenke mu gihe hakorwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB iributsa ko nta muntu uwo ariwe wese wemerewe gukubita undi niyo yaba yakoze icyaha cyangwa amakosa kuko nta gihano cyo gukubita giteganywa n’amategeko mu Rwanda.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button