AmakuruAmarushanywa

Perezida Tshisekedi yareze u Rwanda kuri Papa Francis avuga ko rwamuteye

Mu kiganiro Perezida wa Repubuka Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix AntoinevTshisekedi, yagiranye n’umushumba wa Kiliziya ku isi Papa Francis ubwo yari muruzinduko rwe rwa gishumba muri iki gihugu, Perezida Tshisekedi yakomeje gushinja u Rwanda n’ikiniga cyinshi kuba inyuma y’umutekano muke uri mu gihugu cye.

Uyu mukuru w’igihugu usanzwe ashinja u Rwanda gushyigikira inyeshyamba za M23, ibi yabisubiyemo kugicamunsi cyo kuri uyu wa 31 Mutarama ubwo yakiraga umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi  Nyirubutungane papa Francis muruzinduko rwe rwa gishumba yagiriye muri iki gihugu.

Perezida Tshisekedi ubwo yahaga ikaze uyu munyacyubahiro, yavuze ko” ubusanzwe bo basanganywe ubugwaneza ariko agaragaza ko bitifuzwa n’abanzi b’amahoro n’imitwe yitwaje intwaro ituruka mu bihugu by’ibituranyi.”

Mu ijwi ryuje ikiniga yavuze ko igihugu cye kimaze imyaka kiberamo ubwicanyi ndengakamere bigizwemo uruhare n’abaturanyi b’u Rwanda.

Uyu muyobozi yagaragaje ko igihugu cye kimaze imyaka myinshi igera kuri 30 kiri mu karengane n’ihohoterwa ndetse no guhungabana kw’amahoro n’umutekano, bigizwemo uruhare n’imitwe yitwaje intwaro, ibihugu by’amahanga bishaka kwiba umutungo w’igihugu, kandi ibyo bigaterwa inkunga n’u Rwanda, kugeza na n’ubu bakaba bakiri guhangana n’ingaruka zabyo.

Perezida wa Repubuka Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko imiryango mpuzamahanga yakomeje kurebera ibyabada none imiryango igera kuri Miliyoni 10  ifite ubuzima bubi, abagore batwite ,bafashwe ku ngufu bakanakuramo inda.

Si ubwa mbere uyu muPerezida arega u Rwanda ku mahanga kuko  kuri uyu wa 30 Mutarama ubwo yari imbere y’abaDipolomate bakorera mu gihugu cye, yasabye ko bamuvuganira  agatabarwa ndetse asaba akanama k’amahoro gashinzwe umutekano gufatira u Rwanda ibihano bikakaye ndetse n’abayobozi b’umutwe wa M23.

Tshisekedi kandi yongeyeho ko u Rwanda ntakindi rushaka kitari ugutwara ubutaka n’ubukungu bwabo, anongeraho ko we n’igihugu cye bashyize imbere ibiganiriro birimo ibya Nairobi na Luanda.

Icyakora kuva iki gihugu cyashinja u Rwanda ibi birego byose rwo nti rwahwemye kubihakana ndetse rukagaragaza ko umutekano wa Congo ari ubukungu ku Rwanda.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button