Amakuru

Umunyamakuru Rugangura Axel yakuye imitima abafana ba APR FC ubwo yemezaga ko iyi kipe itatsinda Rwamagana mu mukino bafitanye

Umunyamakuru w’imikino Ku RBA, Rugangura Axel yahumurije abafana ba APR FC avuga ko ntacyo iyi kipe yakora imbere ya Rwamagana City.

Mu kiganiro cy’urubuga rw’imikino gitambuka kuri Radio Rwanda, Rugangura Axel yavuze ko Ngo bitewe n’amakuru afite, APR FC ngo iraza kugorwa cyane na Rwamagana City mu mukino bafitanye muri iyi weekend  kuburyo ngo APR FC irebye nabi yatsindwa byinshi, yagize ati, ” rwose Imyiteguro nabonye Rwamagana City ifite APR FC ntacyo nyijeje”. yongeyeho ko ngo Umutoza wa Rwamagana City ariwe Ruremesha Emmanuel yahize kubabaza APR FC.

APR FC irakina na Rwamagana City mu mukino w’umunsi wa 29, aho APR FC ishaka amanota atatu ngo irebe ko KIYOVU SPORTS yatakaza ubundi bagafata umwanya wa mbere, dore ko KIYOVU SPORTS irusha amanota atatu ikipe y’ingabo z’igihugu.

Ikipe ya Rwamagana City Kandi ntayo ntirizera kuguma mu cyiciro cya mbere dore ko irusha inota ikipe ya Rutsiro.

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button